00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abakozi babaye indashyikirwa bazabihemberwa

Yanditswe na

Patrick Kambale

Kuya 6 August 2012 saa 05:07
Yasuwe :

Abakozi babaye indashyikirwa ku murimo bazajya bahabwa icyo amategeko abateganyiriza. Ibi byatangajwe mu nama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rulindo yateranye kuwa 5 Nyakanga 2012, bishimira ko abakozi bose b’akarere nta n’umwe wagiye munsi y’amanota 60%, mu isuzuma mikorere ryakozwe.
Mu ngingo Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rulindo yasuzumwe zari ku murongo w’ibyigwa kuri uwo munsi, harimo isuzumamikorere ry’abakozi b’akarere, raporo y’itangwa ry’amasoko, raporo y’Umugenzuzi (…)

Abakozi babaye indashyikirwa ku murimo bazajya bahabwa icyo amategeko abateganyiriza. Ibi byatangajwe mu nama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rulindo yateranye kuwa 5 Nyakanga 2012, bishimira ko abakozi bose b’akarere nta n’umwe wagiye munsi y’amanota 60%, mu isuzuma mikorere ryakozwe.

Mu ngingo Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rulindo yasuzumwe zari ku murongo w’ibyigwa kuri uwo munsi, harimo isuzumamikorere ry’abakozi b’akarere, raporo y’itangwa ry’amasoko, raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2010/2011, ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri raporo y’umugenzuzi Mukuru w’imari n’Umutungo by’akarere mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu 2011/2012, raporo y’aho ikigega cy’abagore igeze yishyuzwa, kwemeza Komisiyo yihariye izajya ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inama njyanama, kwemeza imbonerahamwe y’imishahara mishya y’abakozi b’Akarere no gusuzuma icyifuzo cy’Umujyanama Nkeshimana Faustin wasabye kwegura mu Nama Njyanama y’Akarere.

Nyuma yo gusuzuma ingingo ku yindi Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rulindo yasanze ku ngingo ijyanye n’isuzumamikorere ry’abakozi b’Akarere ka Rulindo, nta mukozi n’umwe wagize amanota ari munsi ya 60%, igikorwa yashimye cyane, maze isaba ko abakozi babaye indashyikirwa mu kurangiza inshingano zabo bahabwa icyo amategeko ateganya, iboneraho no kwemeza imishahara mishya y’abakozi b’akarere.

Ku ngingo ya raporo y’itangwa ry’amasoko muri ako Karere, hashimwe uburyo amasoko yatanzwe hakurikijwe amategeko, isaba ko ahakiri imbogamizi, nk’aho usanga ba rwiyemezamirimo batarangiriza imirimo ku gihe bihaye cyangwa rimwe na rimwe bagasabwa gusubiramo kugira ngo banoze neza imirimo, byakurikiranwa kugira ngo imirimo yateganyijwe gukorwa ingane n’agaciro kayo.

Na ho ku birebana na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta umwaka wa 2010-2012, aho ivuga ko amakosa menshi agaragara akenshi ari ibibazo bya tekiniki, aho yatanze urugero ko hari amafaranga yosohotse kuri konti adahura n’inyandiko z’Umucungamutungo, ariko yanavuze ko hari abasoresha bakira imisoro bakayitwarira ntibayashyire kuri Konti y’Akarere n’ibindi.

Akimpaye Christine Perezida w’agateganyo wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rulindo, yagaragaje ko amwe mu makosa yagiye akosorwa, aho abashinzwe gusoresha banyereje imisoro, ubu bashyikirijwe ubutabera ndetse abasoresha bashyizwe ku rwego rw’umurenge kugira ngo bajye bakurikiranwa bikiri mu maguru mashya.

Ku birebana n’uburyo hashyizwe mu bikorwa ibikubiye muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari n’Umutungo by’Akarere y’igihembwe cya kabiri n’icya gatatu 2011-2012, aho Inama Njyanama yagaragarijwe aho amakosa yagaragayemo ageze akosorwa.

Ku birebana na raporo y’imyenda y’ikigega cy’abagore, aho Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Niwemwiza Emilienne yagaragarije Inama Njyanama aho iyo myenda igeze yishyurwa n’ikibazo cy’abafite imyenda y’icyo kigega batishyura, harimo abapfuye, abatishoboye, abimutse ndetse n’abandi bigaragara ko bafite ubushake buke bwo kwishyura, kimwe n’abagiye banyereza amafaranga kandi bishyuwe n’abaturage. Inama Njyanama yemeje ko abafite ubushobozi bagomba guhita bishyura imyenda, abimutse bagakurikiranwa na ho abapfuye batishyuye bakagaragazwa kandi abatishoboye bagasonerwa nyuma yo kugaragaza ko nta bushobozi bafite.

Depite Mukayijoli Suzanne intumwa ya rubanda muri ako Karere ka Rulindo, akaba yari yanitabiriye iyo Nama Njyanama, yavuze ko ashingiye kuri raporo zitangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Akarere ka Rulindo gafite imikorere myiza ngo kuko hari ahandi bakora igenzura bakavuga ko ari agahomamunwa, bitewe n’imikoreshereze mibi y’imari; akaba asanga rero mu gihe Akarere ka Rulindo iryo jambo ry’agahomamunwa ritagaragara bivuze ko bagerageza kunoza imikorere no gukosora amakosa yagaragajwe.

Inama Njyanama idasanzwe yemeje abagize Komisiyo yihariye izajya ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inama Njyanama igizwe n’abajyanama 3 batowe mu bari basanzwe.

Ku kibazo cy’Umujyanama Nkeshimana Faustin wasabye kwegura mu nama Njyanama, inama imaze gusuzuma ubwegure bwe igasanga bufite ishingiro, ihita ibwemeza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages