00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Abaturage bakemuriwe ibibazo badakoze ingendo

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 15 February 2013 saa 05:15
Yasuwe :

Mu karere ka Rulindo kuva ku wa 22 Mutarama 2013, hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere myiza kuzasozwa ku ya 15 Werurwe 2013. Abaturage bavuga ko uku kwezi kwabagiriye akamaro cyane kuko ubuyobozi bwarushijeho kubegera banakemurirwa ibibazo.
Mu mirenge cumi n’irindwi igize aka Karere, iri kure cyane harimo Kisaro, Ntarabana, Shyorongi, Masoro, Burega na Buyoga niyo yatoranyijwe gusura mu kujya gukorana inama n’abahatuye. Ikigamijwe ni ukubafasha kudakora ingendo ndende bazana ibibazo ku (…)

Mu karere ka Rulindo kuva ku wa 22 Mutarama 2013, hatangijwe ukwezi kw’imiyoborere myiza kuzasozwa ku ya 15 Werurwe 2013. Abaturage bavuga ko uku kwezi kwabagiriye akamaro cyane kuko ubuyobozi bwarushijeho kubegera banakemurirwa ibibazo.

Mu mirenge cumi n’irindwi igize aka Karere, iri kure cyane harimo Kisaro, Ntarabana, Shyorongi, Masoro, Burega na Buyoga niyo yatoranyijwe gusura mu kujya gukorana inama n’abahatuye. Ikigamijwe ni ukubafasha kudakora ingendo ndende bazana ibibazo ku karere. Ibyo bikaba bibafasha gukomeza imirimo yabo ya buri munsi bakiteza imbere.

Sibomana Donat, ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Rulindo, avuga ko muri izi nama zihuza abayobozi n’abaturage habaho umwanya wo kungurana ibitekerezo kuri gahunda z’igihugu, kubaza bimwe mu bibazo biba bitarakemuwe n’imirenge, kwidagadura no kwishimira ibyiza bamaze kugeraho kubera imiyoborere myiza.

Gahunda ziteganyijwe muri uku kwezi harimo kwegera abaturage no kuganira na bo, kubakemurira ibibazo, gutaha ibikorwa byakozwe n’akarere ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga y’amajyambere y’inzego z’ibanze (RLDSF) no gukurikirana ibikorwa by’ubwitange by’intore zo ku rugerero. Hari kandi amarushanwa y’umupira w’amaguru, indirimbo, imbyino n’imivugo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages