00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Baryama kuri Matera babikesha ibijumba

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 27 October 2012 saa 10:45
Yasuwe :

Abaturage bo mu karere ka Rulindo baciye ukubiri n’isaso y’ibyatsi n’ibirere babikesha igihingwa cy’ibijumba.
Aba baturage bavuga ko ibijumba babiryaga gusa ibisigaye bakabijyana mu isoko bagahabwa amafaranga y’intica ntikize rimwe na rimwe bakabijugunya banga kubisubiza mu rugo kubera ko ibyabaga byasigayeyo byabaga byabuze aho bijya, ariko ubu bikaba byarabonewe ubundi buryo bikoreshwa.
Ibi bijumba kuri ubu ntibikiboneka ku isoko kubera ko umushinga SASHA ushinzwe gutubura umusaruro (…)

Abaturage bo mu karere ka Rulindo baciye ukubiri n’isaso y’ibyatsi n’ibirere babikesha igihingwa cy’ibijumba.

Aba baturage bavuga ko ibijumba babiryaga gusa ibisigaye bakabijyana mu isoko bagahabwa amafaranga y’intica ntikize rimwe na rimwe bakabijugunya banga kubisubiza mu rugo kubera ko ibyabaga byasigayeyo byabaga byabuze aho bijya, ariko ubu bikaba byarabonewe ubundi buryo bikoreshwa.

Ibi bijumba kuri ubu ntibikiboneka ku isoko kubera ko umushinga SASHA ushinzwe gutubura umusaruro uturuka ku bijumba watangiye gahunda yo kwigisha abaturage bo mu turere tune twera ibijumba kurusha utundi mu Rwanda kubibyaza umusaruro.

Ubu abaturage bo mu turere twa Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru bibumbiye mu makoperative umunani bamaze guca ukubiri n’isaso y’ibirere n’ibyatsi kubera kubona isoko ryaguye ry’ibijumba ku ruganda rw’Urwibutso.

Mukandayisenga ubu uryama kuri matera yaguze mu mafaranga yavanye mu bijumba, avuga ko mu buzima bwe amaze umwaka umwe gusa aguze matera, ati “Ntabwo nahagarika guhinga ibijumba kuko bimaze kungeza heza”.

Gafaranga Joseph, umuhinzi umaze gukungahara kubera ibijumba yatangarije IGIHE ko nyuma yo guhabwa amahugurwa na SASHA ndetse bakamuha n’imbuto n’inyongeramusaruro ya Gihingumukungu [Izina bise iyi mbuto nshya y’ibijumba] itanga ifu nziza ubu akaba amaze kugura inka ebyiri z’inzungu, yongeyeho ko ubu buri kwezi yinjiza amafaranga ibihumbi 120.

Umuyobozi w’Uruganda Urwibutso Sina Gerard, avuga ko nka we yarezwe n’ibijumba, ati “ Jyewe nkibona ko habonetse abahanga bagiye kuzajya bigisha Abanyarwanda kubyaza umusaruro w’ibijumba undi musaruro atari ukubirya gusa nahise niha inshingano zo gushakisha icyo nakora ngo ibijumba bitange umusaruro ugaragara.” Yongeyeho ati “ubu ibijumba bisigaye bivamo amandazi, biswi [biscuit],keke [Cake], sanduwici [Sanduich] n’ibind.”

Kugeza ubu SASHA isigaye itanga imbuto nyongeramusaruro y’ibijumba cyane cyane ‘Gihingumukungu’ ikorwamo umugati mwiza kugira ngo bikomeze kwifashishwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages