00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Batanu barakekwaho gucuruza urumogi

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 17 December 2012 saa 08:46
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho gucuruza urumogi mu Karere ka Rulindo, nk’uko Polisi yabitangaje kuri uyu wa 17 Ukuboza 2012.
Babiri muri bo bafatanywe ibiro birenga birindwi by’urumogi, uko ari batanu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinihira nk’uko urubuga rwa Polisi rubitangaza.
Kugeza ubu ikibazo cy’ibiyobyabwenge gisa n’icyakwiriye mu Rwanda hose, kuko mu mukwabu Polisi yakoze uwo munsi hafatishwe ibindi bipfunyika 6364 by’urumogi mu murenge (…)

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho gucuruza urumogi mu Karere ka Rulindo, nk’uko Polisi yabitangaje kuri uyu wa 17 Ukuboza 2012.

Babiri muri bo bafatanywe ibiro birenga birindwi by’urumogi, uko ari batanu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinihira nk’uko urubuga rwa Polisi rubitangaza.

Kugeza ubu ikibazo cy’ibiyobyabwenge gisa n’icyakwiriye mu Rwanda hose, kuko mu mukwabu Polisi yakoze uwo munsi hafatishwe ibindi bipfunyika 6364 by’urumogi mu murenge wa Kamonyi mu Karere ka Musanze.

Uwaramuka ahamwe n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge muri aba bafashwe yahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, akaba yacibwa n’amande ari hagati ya miliyoni imwe n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda hagendewe ku ngingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages