00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze amahugurwa ku butabazi bw’ibanze

Yanditswe na

Ishimwe Samuel

Kuya 13 August 2012 saa 03:31
Yasuwe :

Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda 60 bo mu mirenge ya Shyorongi, Rusiga na Bushoki yo mu karere ka Rulindo bashoje amahugurwa ku butabazi bw’ibanze banigisha abaturage uko bajya bitabara igihe bahuye n’impanuka.
Nk’uko bitangazwa na Nkiko Samson umuhuzabikorwa wungirije wa Croix-Rouge y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze, aya mahugurwa aba agamije kwigisha abakorerabushake n’abaturage muri rusange kumenya gutabara bakanirinda n’ibiza cyane cyane ku bijyanye (…)

Abakorerabushake ba Croix-Rouge y’u Rwanda 60 bo mu mirenge ya Shyorongi, Rusiga na Bushoki yo mu karere ka Rulindo bashoje amahugurwa ku butabazi bw’ibanze banigisha abaturage uko bajya bitabara igihe bahuye n’impanuka.

Nk’uko bitangazwa na Nkiko Samson umuhuzabikorwa wungirije wa Croix-Rouge y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze, aya mahugurwa aba agamije kwigisha abakorerabushake n’abaturage muri rusange kumenya gutabara bakanirinda n’ibiza cyane cyane ku bijyanye n’impanuka zinyuranye. Yavuze ko abakorerabushake bigishijwe gutabara uwahuye n’impanuka y’ubushye, imvune , ivirirana n’ibindi. Yongeyeho ko abatabazi bigishijwe banabohereje mu ngo kwigisha abaturage uko bakwirinda impanuka cyangwa baba bahuye nazo bakamenya uko bitabara cyane cyane ko iriya mirenge iri ku muhanda ahakunze kubera impanuka z’ibinyabiziga. Nkiko Samson yashimangiye ko ubutabazi bigishije bugamije gufasha abaturage kumenya kwikorera ubutabazi bw’ibanze bifashishije ibikoresho bashobora kwibonera ubwabo, kandi hafi yabo.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rusiga Bwana MUNYANEZA Gonzague yashimiye cyane Croix-Rouge y’u Rwanda kubera kiriya gikorwa cyo kwigisha urubyiruko ndetse n’abaturage uburyo bajya bitabara. Mu ijambo rye yagarutse ku byari byakomeje kuvugwa by’uko mbere wasangaga haba impanuka kubera kudasobanukirwa abatabara aho kugabanya ububabare bw’inkomere bakabwongera. Yasabye abitabiriye amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bahawe bityo ibyo bungutse bikagera kuri benshi.

Ndahayo Capiton umwe mu bahuguwe yishimiye amasomo bize. Yasobanuye ko bashoboye gusobanukirwa uko batabara indembe zinyuranye anavuga ko ubutabazi bw’ibanze bize busorezwa kwa muganga. Yavuze ko uwaje mu mahugurwa wese arangije asobanukiwe neza uko yatabara mugenzi we.

Niyonsenga Régina umwe mu baturage abakorerabushake bigishirije mu rugo iwe asobanura ko yishimiye cyane ibyo bamwigishije. Aragira ati “mbere ntitwari dusobanukiwe n’uko twatabara uwacu wahuye n’impanuka ariko ubu turabimenye twajyanaga umuntu kwa muganga abantu bamutwaye uko biboneye akenshi ndetse ugasanga bamuhuhura ariko ubu turasobanukiwe”.

Ayo mahugurwa yashojwe yamaze iminsi itanu. Abayitabiriye bashimangiye ko bagiye kuba umusemburo aho batuye bityo ibyo bize bigere no ku bandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages