00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Imbwa n’injangwe byaho byahawe urukingo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 September 2012 saa 10:47
Yasuwe :

Mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu n’amatungo, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buhizni n’ubworozi (RAB) cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukingira indwara y’ibisazi by’imbwa n’ibikorwa byo kwigisha abaturage iby’iyi ndwara.
Iki gikorwa cyabaye kuwa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2012, ku rwego rw’igihugu, uyu muhango wabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki ahakingiwe imbwa 87 n’injangwe 1.
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Dr. Kanyandekwe Christine, Umuyobozi Mukuru (…)

Mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu n’amatungo, Ikigo cy’Igihugu cyita ku buhizni n’ubworozi (RAB) cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukingira indwara y’ibisazi by’imbwa n’ibikorwa byo kwigisha abaturage iby’iyi ndwara.

Iki gikorwa cyabaye kuwa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2012, ku rwego rw’igihugu, uyu muhango wabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki ahakingiwe imbwa 87 n’injangwe 1.

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Dr. Kanyandekwe Christine, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubworozi, muri RAB.

Uretse abaturage boroye imbwa, uyu muhango witabiriwe kandi n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza, basobanuriwe ibibi by’indwara y’ibisazi by’imbwa ndetse basabwa kwibutsa ababyeyi babo kujya bakingiza imbwa zabo n’injangwe ku gihe, no kwirinda imbwa z’inzererezi.

Dr. Christine Kanyandekwe, Umuyobozi wungirije w’ikigo RAB ushinzwe Ubworozi, akaba yakanguriye abanyarwanda bose boroye imbwa n’injangwe kwitabira kubikingiza, kuzageza ku itariki ya 28 Nzeli 2012,aho isi yose yizihiza umunsi wo kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza bari baje kumva ubutumwa
Dr Kanyandekwe atangiza igikorwa cyo gukingiza

Murindwa Prosper Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije Ushinzwe imari n’amajyambere, yibukije abaturage b’i Rulindo ko bagomba kwitabira gukingiza ku gihe ndetse bakirinda ko imbwa zabo zirerera zikaba zakwangiza ubuzima bw’abandi baturage.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages