00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Kugura agakingirizo ni nko kugura umugati

Yanditswe na

Olivier RUBIBI

Kuya 3 June 2012 saa 04:20
Yasuwe :

Ibi ni ibitangazwa na rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rulindo baamaze gusobanukirwa na gahunda yo kwirinda icyorezo cya SIDA, Ubwo kuri icyi cyumweru tariki ya 03 Kamena bari mu mikino itandukanye ariko kandi igamije no gutanga ubutumwa bugamije keirinda icyorezo cya SIDA.
Mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo cya SIDA, uru rubyiruko rwo mu Karere ka Rurindo rukina imikino itandukanye, nyuma yo gukina rufata umwanya wo kumva ubutumwa bugamije gufata ingamba zo kwirinda iki cyorezo (…)

Ibi ni ibitangazwa na rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rulindo baamaze gusobanukirwa na gahunda yo kwirinda icyorezo cya SIDA, Ubwo kuri icyi cyumweru tariki ya 03 Kamena bari mu mikino itandukanye ariko kandi igamije no gutanga ubutumwa bugamije keirinda icyorezo cya SIDA.

Mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo cya SIDA, uru rubyiruko rwo mu Karere ka Rurindo rukina imikino itandukanye, nyuma yo gukina rufata umwanya wo kumva ubutumwa bugamije gufata ingamba zo kwirinda iki cyorezo ndetse bakakibukiranya imwe mu migambi bihaye yo kwifata kudahemuka ndetse no gokoresha agakingirizo igihe kwihangana byananiranye burundu.

Ibi uru rubyiruko rwabihize kuri iki cyumweru, mu gikorwa cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Nyakabingo giherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rurindo.

Uwimpuhwe Solange umukobwa ukina umupira mu ikipe yitwa Inkuba y’Umurenge wa Shyorongi aganira na IGIHE, yavuze ko mubyo bigishwa n’abayobozi babo bakuriye urubyiruko harimo kwitinyuka no gushira ubwoba, ngo mu gihe wemeye gukora imibonano mpuzabitsina ntukwiye ko kugira isoni zo kugura agakingirizo, kuriwe ngo kugura agakingirizo ni nko kugura umugati.

Hakuzimana Jean Claude umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Shyorongi we yatangarije IGIHE ko kurwanya SIDA ari intambara itoroshye, kandi igomba kurwanwa na buri muntu wese aho ava akagera kuva ku musaza kugera ku mwana ukiri muto.

Gasana Jean de Dieu Umukangurambaga w’urubyiruko mu kigo cy’urubyiruko cya Rurindo we atangaza ko gahunda yo kurwanya icyorezo cya SIDA ari imwe mu mirongo ngenderwaho yashyizweho n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, bakaba barahagurukiye kwigisha urubyiruko kwirinda indwara z’ibyorezo na SIDA, kuboneza urubyaro ndetse no kwihangira imirimo.

Rumwe mu rubyiruko

Kaneza Asina Umukangurambaga w’urubyiruko ku kigo cy’urubyiruko cya Rulindo (Animatrice), yavuze ko kurwanya SIDA byashyirwa ku mwanya wa mbere kugirango habeho koko iterambere rirambye.

Rurindo ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, gafite umubare munini w’urubyiruko rukiri rutoya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages