Ubusaze bw’inyubako z’Ikigo cy’Ishuri ribanza rya Murambi Public ryo mu Murenge wa Bushoke, Akarere ka Rulindo buteye inkeke, ibi bikiyongeraho ko isuku nke ahanini ngo iterwa no kutagira amazi.
Iri shuri ryubatswe mu mwaka wa 1964, rigaragara ku isura ko rishaje ku buryo n’amabaraza yaryo yatwawe n’isuri ndetse bimwe mu byumba byayo biracyarimo umukungugu (nta sima irimo hasi), uretse ibi isuku yo ku mubiri no ku myambaro by’abanyeshuri baryigaho iteye impungenge.
Umwe mu barezi twaganiriye yatangaje ko rimwe na rimwe isuku nke abana bayiterwa n’ababyeyi babo batabitaho kuko uruhare runini ku mwana barurekera mwalimu. Ibi bigatuma hari abigira mu byabo ababyeyi bibwira ko bagiye mu ishuri.
Umuyobozi w’iri shuri, Nziza Bernard avuga ko ikibazo kiri shuri kizwi ku rwego rw’Akarere, kandi ko babwiwe n’abashinzwe uburezi ko bazubakirwa inyubako nshya nk’uko bubakiwe ubwiherero mu gihe gishize.
Kuba amashuri usanga arimo umukungugu nta no guteramo amazi ndetse n’ayo bagombye gukoropa ugasanga bidakorwa, uyu muyobozi avuga ko nta mazi ari hafi ariko ko bizeye ko kigiye gukemuka, kuko bazayagezwaho aturutse ku Ishuri Rikuru rya Tumba, bikazoroshya isuku ku ishuri ayobora.
Aha havugwa kandi ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya kwishakira akazi za Kigali n’ahandi bikunze kugaragara ku bo kuva mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa gatandatu, nyamara Nziza we arabihakana. Yagize ati “Byigeze kubaho ubwo abakobwa biga mu Ishuri Rikuru rya Tumba (Tumba College of Technology) bajyaga batwiba abakobwa bakajya kubakoresha iwabo, tumaze kubitahura twarabagaruye.”
Ishuri rya Murambi Public ryubatswe muw’1964, rihererye mu Murenge wa Bushoke mu Karere ka Rulindo inyuma gato ya Tumba College of Technology .Nubwo rifite ibibazo by’imiterere ngo riri mu yabasha gutsindisha abana benshi.



















TANGA IGITEKEREZO