Kompanyi yo muri Pakistan icuruza umuceri mu Rwanda yongeye gusubira mu nkiko, aho ihanganye n’Ikigo k’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Nzeri 2012, nibwo Kopamyi “Garbsons commodities Central Africa Ltd” yongeye ku garagara imbere y’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rw’i Nyamirambo.
Ibi bije nyuma y’aho Garbsons Commodities Central Africa Ltd yari yatsindiye mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ariko nyuma kiza yaje kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga biranga biba kwa kundi gikomeza gutsindwa, ndetse gitegekwa kwishyura amafaranga y’ikirenga cyakaga Garbsons commodities Central Afric Ltd kuri toni 307 yasoresheje amadorari 362 kuri toni imwe, mu gihe yari gusoreshwa amadorari 170 kuri toni.
Ubwo urubanza rwari rwongeye gutangirira mu mizi yarwo kubera ko RRA ivuga ko yabonye ibindi bimenyetso, na Garbsons commodities Central Africa yari yiringiye ko noneho ibyayo bigiye gukemuka, urubanza rwaje gusubikwa kubera ko Garbsons Commodities Central Africa Ltd itari yazanye sitati igaragaza imikorere yayo.
Isubikwa ry’urubanza ryatunguye cyane abari baje bahagarariye Garbsons Commodities Central Africa Ltd kubera ko bo ubwabo bumvaga ko urubanza ruhita rutangira nk’uko byari bisanzwe, dore ko nta kigeze gihinduka haba kuri bo ndetse no ku babunganira mu nkiko.
Ibi byaje gutuma iyi kompanyi isabye ko yahabwa iminota 15 yo kuba izanye iyo sitati yerekana imikorere ya Garbsons Commodities Central Africa Ltd, gusa umwanzuro umucamanza yafashe ni uko bazagaruka kuwa 29 Ukwakira uyu mwaka.
Iki cyemezo ntabwo cyakiriwe neza na Garbsons Commodities Central Africa Ltd, kuko bo babona ari akarengane gakabije bakomeje gukorerwa mu gihe amabanki batsemo inguzanyo yabahaye amatariki ntarengwa yo kuba bishyuye.
Kampirwa Uwimfura Umunyamabanga Mukuru w’iyi kompanyi yagize ati” Bakagombye ku twishyura nk’uko inkiko zabitegetse”.
Garbsons Commodities Central Africa Ltd irishyuza amadorari arenga ku 170 yagombaga kwishyura kuri toni imwe, nyamara yishyujwe 362 kuri buri toni kuri toni 307 z’umuceri wari winjijwe mu Rwanda.
Garbsons Commodities Central Africa Ltd yategereje ko yakwishyurwa aya mafaranga amaso ahera mu kirere, nibwo byamaze gusa naho biyirenze igerageza no kwitabaza ubuyobozi bwo mu nzego zo hejuru, aho bandikiye Perezida wa Repubukika y’u Rwanda kugirango barebe ko barenganurwa bakishyurwa amafaranga yabo.



















TANGA IGITEKEREZO