00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Aba FDLR batahuka basanga idateze kugira icyo igeza ku gisirikare cyayo

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi

Kuya 12 December 2012 saa 10:23
Yasuwe :

Ibyo ni ibyatangajwe na Premier soldat Tuyishime Jean Paul na Caporal Nibishaka Jean Paul batahutse ubwo bari bamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa 11 Ukuboza 2012 nyuma y’imyaka 18 bari bamaze mu mashyamba ya Congo.
Batangaza ko FDLR itavuga rumwe bitewe n’uko buri wese aba ashaka kwikubira mu gihe babonye amafaranga, abayobozi bakaba ari bo bagira inyugu gusa mu gihe abasirikare bato batabona n’isabune yo koga.
Ibi rero ngo biri mu bituma abenshi muri bo bafata icyemezo (…)

Ibyo ni ibyatangajwe na Premier soldat Tuyishime Jean Paul na Caporal Nibishaka Jean Paul batahutse ubwo bari bamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa 11 Ukuboza 2012 nyuma y’imyaka 18 bari bamaze mu mashyamba ya Congo.

Batangaza ko FDLR itavuga rumwe bitewe n’uko buri wese aba ashaka kwikubira mu gihe babonye amafaranga, abayobozi bakaba ari bo bagira inyugu gusa mu gihe abasirikare bato batabona n’isabune yo koga.

Ibi rero ngo biri mu bituma abenshi muri bo bafata icyemezo cyo gutaha, kuko ngo amakuru adasiba kubageraho ko bagenzi babo babarushije ubutwari bagataha mbere bamerewe neza cyane mu gihe bo buri munsi hagomba kuba hari umubare w’abitaba Imana mu ntambara; abandi ntiboroherwe n’indwara zo mu mashyamba yo muri Congo kuko ngo batagira n’aho bivuriza.

Kuba aba basirikare na bo bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo, ngo barumva ari ishema kuri bo kuko babashije iwabo aho bumva umunezero ari wose kuko aho bari bari batatoraga agatotsi kubera kwicara barwana n’imitwe yo muri Congo yitwaje intwaro kimwe na bo.

Mu butumwa batanga bashishikariza abasigaye muri Congo gutahuka, kuko badateze kuzagira icyo bageraho; dore ko ngo ibyo barwanira byamaze gugerwaho mu Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages