00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RUSIZI: Abagize Koperative CTVRB batanze inkunga y’ibihumbi 500 mu Agdf

Yanditswe na

Jean Pierre NIYIBIZI

Kuya 4 September 2012 saa 03:30
Yasuwe :

RUSIZI: Abagize Koperative CTVRB batanze inkunga y’ibihumbi 500 mu Agdf Abanyamuryango bagize Koperative ikora umurimo wo gutwara abagenzi mu modoka z’amavatiri (CTVRB) mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, ku itariki ya 02 Nzeri 2012, bagiranye inama biga kuri koperative yabo ariko biniyemeza gushyira umusanzu ungana n’ibihumbi 500 by’u Rwanda mu kigega Agaciro Developpment Fund.
Mu minsi ishize, iyi Koperative yakunze kuvugwamo ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo, abayiyoboraga (…)

RUSIZI: Abagize Koperative CTVRB batanze inkunga y’ibihumbi 500 mu Agdf
Abanyamuryango bagize Koperative ikora umurimo wo gutwara abagenzi mu modoka z’amavatiri (CTVRB) mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, ku itariki ya 02 Nzeri 2012, bagiranye inama biga kuri koperative yabo ariko biniyemeza gushyira umusanzu ungana n’ibihumbi 500 by’u Rwanda mu kigega Agaciro Developpment Fund.

Mu minsi ishize, iyi Koperative yakunze kuvugwamo ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo, abayiyoboraga bakeguzwa, bategekwa kuzariha amafaranga.

Ubuyobozi bushya bwashyizweho, bwasanze kuri konti y’iyo koperative hariho gusa amafaranga ibihumbi 420, nyamara nyuma y’amezi arindwi batowe bamaze kugera kuri byinshi birimo n’imodoka biguriye ifite agaciro ka miliyoni 5 n’igice, inzu yo gukoreramo ifite agaciro ka miliyoni 7, n’ibindi.

Umuyobozi wayo, Bwana Nzaramba Fideli, yatangaje ko icyo abashyize imbere ari ugutanga Serivisi nziza, no gukusanya imisanzu izatuma bagera ku bikorwa bifatika bikazajya byifashishwa nk’ingwate kugira ngo buri mushoferi, azabashe gutunga imodoka ye bwite. Nzaramba ati “ Tugiye gutangirira ku gikorwa cyo kubaka gare mu Murenge wa Bugarama”.

Bamwe mu banyamuryango twavuganye barimo Gatera Gerard na Harerimana Emmanuel, batangaje ko bishimira intera bamaze kugeraho mu gihe gito bivuguruye. Naho ku bijyanye n’inkungu y’ibihumbi 500 bashize mu AgDf, ngo nabo nk’abandi banyarwanda bagomba kwihesha agaciro, bagira uruhare muri gahunda zigamije guteza imbere igihugu, kuko iyo itihaye agaciro nta wundi wakaguha.
Kuradusenge Enock, ushinzwe amakoperative mu murenge wa Bugaraama, yavuze ko bishimira uruhare rwa CTVRB mu iterambere ry’Umurenge. Ariko yongeraho ko bagiye kureba uko bahugura abakuriye za koperative zihakorera kugira ngo bagire ubumenyi bwo gucunga neza umutungo wa Koperative no gushyira mu bikorwa ibyemezo biba byafatiwe mu nama rusange.

Mu murenge wa Bugarama, habarizwa amakoperative 37, muri yo 16 niyo afite ubuzima gatozi, 20 afite ibyemezo bitangwa n’Akarere naho 11 ziracyakorera ku bitangwa n’Umurenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages