00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abagore babiri bakurikiranyweho kwiba ihene

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi

Kuya 28 November 2012 saa 11:16
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umurenge wa Muganza, Mukamana Esperance, arasaba abaturage kwirinda ibikorwa bibi by’ubujuru nyuma y’aho abagore babiri bo muri uwo murenge bafatiwe mu bujura bwo kwiba ihene bakajya kuyigurisha mu isoko rya Bugarama.
Nyirakamana Speciose na Teriteka Sabrina bombi bo mu kagari ka Cyarukara mu murenge wa Muganza, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Muganza.
Ubwo twabasangaga aho bafungiye babanje guhakana ibyo bakekwaho, ariko nyuma baza kwemera ko ihene bashinjwa (…)

Umuyobozi w’Umurenge wa Muganza, Mukamana Esperance, arasaba abaturage kwirinda ibikorwa bibi by’ubujuru nyuma y’aho abagore babiri bo muri uwo murenge bafatiwe mu bujura bwo kwiba ihene bakajya kuyigurisha mu isoko rya Bugarama.

Nyirakamana Speciose na Teriteka Sabrina bombi bo mu kagari ka Cyarukara mu murenge wa Muganza, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Muganza.

Ubwo twabasangaga aho bafungiye babanje guhakana ibyo bakekwaho, ariko nyuma baza kwemera ko ihene bashinjwa kwiba biyemeje kuyiriha mu rwego rwo kwirinda ko bakomeza gufungwa.

Aba bagore bombi ngo ntibari baziranye, ariko Nyirakama Speciose mugenzi we amushinja kuba ari we wagiye kuzitura iyo hene mu kiraro, nuko ngo kubera ubwoba bituma yiyambaza Teriteka ngo amufashe kuyishorera kuko bari bahuriye mu nzira na we ajya mu isiko rya Bugarama. Ngo yanamusabye kuyimugurishiriza akamuha amafaranga.

Nyuma y’uko bimenyekanye ko ihene yabuze kandi bamwe mu baturage bari babonye aba bagore bayishoreye, baje gukurikiranwa barafatwa ariko buri wese yihakana mugenzi we. Ikibazo cyakemuwe n’abayiguze bemeje ko ari Nyirakama wakiriye ubwishyu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages