00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abajura bitwaje intwaro bibye miliyoni y’amafaranga

Yanditswe na

ORINFOR

Kuya 14 December 2012 saa 07:48
Yasuwe :

Abaturage muri rusange by’umwihariko abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi, barakangurirwa kujya babitsa amafaranga mu mabanki cyangwa mu bigo by’imari bibegereye, ubu bukaba ari bumwe mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye muri aka karere nyuma y’aho abantu bitwaje intwaro bibiye amafaranga asaga miliyoni imwe agharangurirwa inzoga za BRALIRWA ahitwa Bambiro mu Murenge wa Nyakarenzo.
Nyuma y’ubu bujura bwabaye mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2012, abaturage bongeye (…)

Abaturage muri rusange by’umwihariko abacuruzi bo mu Karere ka Rusizi, barakangurirwa kujya babitsa amafaranga mu mabanki cyangwa mu bigo by’imari bibegereye, ubu bukaba ari bumwe mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye muri aka karere nyuma y’aho abantu bitwaje intwaro bibiye amafaranga asaga miliyoni imwe agharangurirwa inzoga za BRALIRWA ahitwa Bambiro mu Murenge wa Nyakarenzo.

Nyuma y’ubu bujura bwabaye mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2012, abaturage bongeye gukangurirwa kujya batanga amakuru ku bantu bashya babonye aho batuye; bakanarushaho kwicungira umutekano kugira ngo birinde ibibazo ibyo ari byo byose.

Uwatanze ubuhamya kuri ubu bujura Nsengiyumva Christophe, avuga ko abajura baje bagafata umusore ucuruzamo witwa Ntawigira Athanase, bakamukubita ibyuma. Avuga ko yagerageje gutabaza, ariko ubwo yatabazaga aba bajura bakaba barahise barasa amasasu abiri abantu bagatinya kuza gutabara.

Abayobozi b’ingabo na Polisi bakorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bahise bakoresha inama y’umutekano igamije guhumuriza aba baturage no kubashishikariza kurushaho kwicungira umutekano no kumenyekanisha amakuru y’abantu bashya bagenderera ku gihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo Nduwayo Viateur, yasabye abaturage kurushaho gukaza amarondo no kugira amakenga ku bantu bashya bagenda muri uyu murenge.

Yasabye kandi abacuruzi kujya babitsa amafaranga yabo mu mabanki n’ibigo by’imari bibegereye, mu rwego rwo kwirinda kwibwa.

Kugeza ubu iperereza riracyakorwa n’inzego zishinzwe umutekano, kandi abaturage bijejwe ko umutekano wabo nta gishobora kuwuhungabanya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages