00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abakora akazi kabaha umushahara i Bukavu ni bo basabwa gukoresha Laissez passer

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi

Kuya 2 December 2012 saa 08:58
Yasuwe :

Ibi bitangajwe mu gihe inkuru twari twabagejejeho bikagaragara ko hari abatarasobanukiwe n’abarebwa no gukoresha ‘jeto’ ndetse na ’Laissez Passer’ ku baturage bo mu mirenge ya Mururu, Gihundwe, Kamembe na Bugarama; ubundi bari basanzwe bambuka bakoresheje ‘Jeto’ bose.
Nk’uko bisobanurwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, abaturage bo muri iyi mirenge basabwa gukoresha inzandiko z’inzira zabugenewe (Laissez passer), aho gukoresha Jeto, ni abakora akazi kabaha ibihembo ibyo ari byo byose mu (…)

Ibi bitangajwe mu gihe inkuru twari twabagejejeho bikagaragara ko hari abatarasobanukiwe n’abarebwa no gukoresha ‘jeto’ ndetse na ’Laissez Passer’ ku baturage bo mu mirenge ya Mururu, Gihundwe, Kamembe na Bugarama; ubundi bari basanzwe bambuka bakoresheje ‘Jeto’ bose.

Nk’uko bisobanurwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, abaturage bo muri iyi mirenge basabwa gukoresha inzandiko z’inzira zabugenewe (Laissez passer), aho gukoresha Jeto, ni abakora akazi kabaha ibihembo ibyo ari byo byose mu mujyi wa Bukavu na Kamanyora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo.

Abo rero barimo abakora akazi k’ubwubatsi, kwigisha, nd’indi mirimo ibaha umushahara. Bityo abashinzwe umupaka wa Congo i Bukavu, basaba ko bagomba kujya bitwaza Laissez Passer kugira ngo bajye babona uko bishyuzwa VISA nk’uko n’Abanyekongo bakora imirimo ibaha umushahara mu Rwanda basanzwe bishyuzwa amafaranga ya VISA.

Ni muri urwo rwego abashinzwe umupaka wa Congo bagaragaje ko batazongera kwemera agapapuro ka Jeto kakoreshwaga n’abo Banyarwanda bo mu mirenge ya Gihundwe, Kamembe, Mururu na Bugarama bakora akazi kabahesha umushahara; icyakora abakomoka muri iyi mirenge basanzwe bajya muri Congo mu zindi gahunda bazakomeza kujya bakoresha Jeto bahabwa bamaze kwerekana ibyangombwa bigaragaza ko ari abo muri iyo mirenge nk’uko bisanzwe.

Aha rero ni ho Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar ahera agira inama abakora akazi kabahesha umushahara i Bukavu gushaka impapuro za ngombwa kugira ngo babashe gukora akazi kabo nta mpungenge izo ari zo zose ku mpande zombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages