Nyuma y’igihombo no gufunga imiryango kuri bimwe mu bigo by’imari iciriritse byo mu karere ka Rusizi, ubu hatanzwe igihe cy’ukwezi kumwe cyo kuba ababyambuye barangije kwishyuza amafaranga asaga miliyoni 94 y’imyenda yatanzwe mu nguzanyo ntiyishyurwe bitaba ibyo hagafatirwa ibyabo.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abahagarariye ibigo by’imari hamwe n’abahagarariye amabanki mu nama bagiranye ku ya 12 Gashyantare uyu mwaka. Uvuga ko abahagarariye ibigo by’imari iciriritse bafatanyije n’abayobozi b’imirenge bahawe iminsi 30 yo kuba barangije kwishyuza izi miliyoni 94 zagaragaye ko zambuwe ibigo by’imari iciriritse muri raporo ya nyuma y’ukwezi k’Ukwakira mu 2012.
Uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa kuva igihe wafatiye. Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge y’Akarere ka Rusizi bavuga ko kuba baragaragarijwe urutonde rw’abazishyuzwa bayobora bizabafasha kwishyuza, bakaba ngo igisigaye ari ukubakurikirana [abishyuzwa].
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Habyarimana Marcel, ati “Ubu hafashwe ingamba z’igenzura rihoraho. Kenshi na kenshi rizajya rikorwa bitunguranye mu kugenzura uko ayo mafaranga yishyurwa no kureba uko abayakira batanga serivisi ku baturage.”
Ibi ngo ni bimwe mu byahombeje ibi bigo, kugeza n’aho bimwe byafunze n’imiryango.



















TANGA IGITEKEREZO