Kuri uyu wa mbere, tariki ya 20 Kanama 2012, mu murenge wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi, abanyamuryango bibumbiye muri Koperative y’abamotari COMORU( Coopérative des Motards de Rusizi) batwara abagenzi kuri Moto, batangije umushinga w’ishoramari, ugamije kubaka inzu y’ubucuruzi. Iyi nyubako y’amagorofa ane, biteganyijwe ko izuzura itwaye ikayabo ka Miliyoni 175.
Iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, wari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu Marcel Habyarimana, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Rusizi, Major SAFARI, umukozi ushinzwe amakoperative mu Karere ndetse n’umuyobozi w’urugaga rw’abikorera.
Umuyobozi wa Koperative COMORU, Sibomana Haruna yatangarije Umunyamakuru w’Akarere ka Rusizi ko iki gitekerezo cyaturutse ku nama bagiriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi mu kwezi gushize, aho basabwaga gutekereza ku kindi cyabafasha kwiteza imbere kitari ugutwara abagenzi kuri moto gusa.
Nk’uko akomeza abivuga ngo mu nama bagiranye n’abanyamuryango basanze koko bifitemo ubushobozi, batabyazaga umusaruro, bityo bahitamo gukora igikorwa cyo gushora imari, bahitamo kubaka ubucuruzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, yatangaje ko iki ari igikorwa cyiza, ariko kandi abasaba kurushaho gutekereza n’ibindi byisumbuyeho, kuko igihe bazaba batagishoboye gutwara moto, ibikorwa nk’ibi bizabagoboka mu masaziro yewe n’imiryango yabo. Yatangaje ko kandi mu rwego rwo kwagura umujyi hatangiye uburyo bwo gushyira ibikorwa by’amajyambere hirya no hino nko gutunganya icyambu cya Muhari, site zo guturamo i Shagasha na Karushaririza kimwe na Murangi, ariko kandi abasaba kujya barangwa n’ubufatanye n’ubunyangamugayo.
Igikorwa cyo gutwara abagenzi mu Karere ka Rusizi, cyatangiye mu mwaka w’1998 bikorwa n’ishyirahamwe AMOCYA, mu mwaka 2009 rihinduka Koperative COMORU n’abanyamuryango 142, ariko kugeza ubu ifite abagera kuri 467, rifite moto zigera kuri 30 n’ikibanza gifite agaciro ka Miliyoni 20, ari nacyo inzu y’amagorofa izubakwamo.Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi akaba yabijeje ko akarere kazabashakira inkunga yo kubunganira.
Jean Pierre Niyibizi/Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO