00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abanyamuryango ba FPR basabwe kudashyuha imitwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 August 2012 saa 01:05
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotamyi mu Karere ka Rusizi basabwe kudashyuha imitwe kubera amakuru y’ibihuha bumva ku ntambara ibera muri Congo Kinshasa ahubwo bakihatira gukora nta mpungenge bafite cyane ko n’Igihugu gifite umutekano usesuye.
Ibi babisabwe tariki ya 04 Kanama 2012, n’itsinda ryo ku rwego rw’Igihugu rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu Muryango mu Karere ka Rusizi, mu nama yahuje abarigize n’abanyamuryango bo muri aka Karere.
Benshi mu bagize iri tsinda ni intumwa za (…)

Abanyamuryango ba FPR Inkotamyi mu Karere ka Rusizi basabwe kudashyuha imitwe kubera amakuru y’ibihuha bumva ku ntambara ibera muri Congo Kinshasa ahubwo bakihatira gukora nta mpungenge bafite cyane ko n’Igihugu gifite umutekano usesuye.

Ibi babisabwe tariki ya 04 Kanama 2012, n’itsinda ryo ku rwego rw’Igihugu rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu Muryango mu Karere ka Rusizi, mu nama yahuje abarigize n’abanyamuryango bo muri aka Karere.

Benshi mu bagize iri tsinda ni intumwa za Rubanda mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bo mu muryango FPR Inkotanyi. Depite Munyakabera Faustin wari uyoboye abarigize mu butumwa yagejeje kuri aba banyamuryango ni uko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibera mu Burasirazuba bwa kongo, kandi ababivuga bakaba bagamije guca intege Abanyarwanda no kubarangaza, bityo akaba abasaba kubyima amatwi ahubwo bakihatira gukora bagomije kwiteza imbere.

Ikibazo abari muri iyi nama bahuriyeho kandi gifite uburemere nk’uko byumvikanye mu bitekerezo byatanzwe ni icyo kwita ku rubyiruko rushakirwa imirimo. Aha Nzeyimana Oscar, akaba yaratangaje ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti hongerwa ingengo y’imari mu bikorwa by’urubyiruko.

Ku bijyanye n’isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi uzizihiza mu mpera z’uyu mwaka, abanyamuryango bo mu Karere ka Rusizi bagaragarije aba bashyitsi aho imyiteguro bayigeze, ndetse banabagaragariza ibikorwa bitandukanye biteganijwe bigamije gufasha abaturage b’amikoro make bizaba mbere y’iyi sabukuru, ibi bikorwa bikazatangira tariki ya 12 Kanama 2012, mu Murenge wa Bugarama.

Jean Pierre Niyibizi ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages