00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Abarwanyi ba FDLR bakomeje gutaha nyuma yo kurambirwa amashyamba

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi

Kuya 10 August 2012 saa 07:44
Yasuwe :

Abasirikare batandatu bo mu mutwe w’abarwanyi ba FDLR ku mu mugoroba wo kuwa kabiri tariki 7 Kanama bakiriwe ku mupaka wa Rusizi ya Mbere baturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yo kwakirwa n’iinzego zibishinzwe bahise bajyanwa mu nkambi yakira abahungutse ya Nyagatare. Ubwo baganiraga n’abanyamakuru bavuze ko bishimiye kugera mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire, barahunze.
Umukuru muri bo afite ipeti rya Sergent yitwa Hagenimana Theobard, yatangaje ko (…)

Abasirikare batandatu bo mu mutwe w’abarwanyi ba FDLR ku mu mugoroba wo kuwa kabiri tariki 7 Kanama bakiriwe ku mupaka wa Rusizi ya Mbere baturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo kwakirwa n’iinzego zibishinzwe bahise bajyanwa mu nkambi yakira abahungutse ya Nyagatare. Ubwo baganiraga n’abanyamakuru bavuze ko bishimiye kugera mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire, barahunze.

Umukuru muri bo afite ipeti rya Sergent yitwa Hagenimana Theobard, yatangaje ko yishimiye kongera kugera mu gihugu cye nyuma yo gucika umutwe wa FDLR aho ngo bakoreshwa imirimo y’uburetwa n’abayobozi babo kandi ntibagire icyo bageraho.

Sergent Hagenimana Theobald wahoze muri FDLR

Kaporari Nsanzabaganywa we avuga ko basanze ari ukwibeshya kuguma mu mashyamba ya Congo kuko ubuzima butari bwiza mu myaka yose bamazeyo, ngo iyo bukeye uriho ntuba ufite icyizere cy’uko bwira uri muzima kubera intambara zitarangira aho baba mu mashyamba.

Gusa iyo ubabajije ikibazo kibabuza gutaha, basubiza ko gutaha ari ibanga ry’umuntu ku giti cye kuko ngo iyo bimenyekanye utaragenda ugirirwa nabi ndetse ukaba wanakwicwa, kuko abayobozi babo batabyemera kubera imigambi mibi baba bagifite ku gihugu cy’u Rwanda.

Bakomeza batangaza ko n’ubwo hariho abagifite imitima yo kwinangira gutahuka iwabo, bazashyira bagataha kuko imbaraga zabo zacitse intege bityo ngo bakaba babona ko nta kintu baba bakigezeho.
Mu butumwa batanga barashishikariza bagenzi babo kwihutira gutahuka kuko ibyo barimo bitagira icyo bizabagezaho, kandi mu Rwanda iterambere ririmbanije. Aha bakaba banabwira abasigaye ko amakuru bahoraga bumva ashingiye ku binyoma bityo bakaba bakwiye gutaha vuba.

Jean Pierre Niyibizi/Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages