00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RUSIZI: Abaturage barasabwa gutangira amakuru ku gihe bifashishije Telefoni bahawe

Yanditswe na

Jean Pierre NIYIBIZI

Kuya 6 September 2012 saa 10:57
Yasuwe :

Mu nama yaguye y’Umutekano mu Karere ka Rusizi, hashyizweho gahunda yo kubungabunga umutekano, bahahana amakuru ku gihe hakoreshejwe telefoni kuwa 06 Nzeri 2012.
Muri aka Karere hatanzwe telefoni 70 zizifashishwa, uburyo buje bwiyongera ku bwari busanzwe bwiswe ‘ijisho ry’umuturanyi’ aho abaturage bakangurirwaga kudahishira inkozi z’ibibi zikoresha ibiyobyabwege.
Ibi bikaba byatangajwe n’Umujyanama wa Minisitiri w’umutekano Sup. Uwimana Azarias, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru (…)

Mu nama yaguye y’Umutekano mu Karere ka Rusizi, hashyizweho gahunda yo kubungabunga umutekano, bahahana amakuru ku gihe hakoreshejwe telefoni kuwa 06 Nzeri 2012.

Muri aka Karere hatanzwe telefoni 70 zizifashishwa, uburyo buje bwiyongera ku bwari busanzwe bwiswe ‘ijisho ry’umuturanyi’ aho abaturage bakangurirwaga kudahishira inkozi z’ibibi zikoresha ibiyobyabwege.

Ibi bikaba byatangajwe n’Umujyanama wa Minisitiri w’umutekano Sup. Uwimana Azarias, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe umutekano mu Karere ka Rusizi,. Sup Azarias yasobanuye ko umutekano ari ishingiro ry’ukwishyira ukizana kw’abatuye igihugu mu mahoro kandi buri wese akabasha gukora ibiri mu nshingano ze nta nkomyi.

Abari bitabiriye inama y’umutekano yaguye, barimo abakuriye za CPCs mu midugudu no mutugari, abayobozi b’utugari n’abashinzwe iterambere muri two, Abayobozi b’imirenge n’abayobora ba Poste za Police mu mirenge; basobanuriwe ihame ryo gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, mu mu gusigasira umutekano mu bice byose by’igihugu, kuko bimaze kugaragaro ko intwaro nto ari intandaro y’ibyaha binyuranye; birimo ubujura, ubwicanyi, gusahura, iterabwoba no kudindiza iterambere ry’igihugu.

Abayobozi mu nzego z’ibanze basabwe gukangurira buri wese utunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko kuyisubiza, kuko nayizana ku bushake atakurikiranwaho, bitandukanye n’uzayifatanwa yaranze kuyitanga. Uzayifatanwa akazahanwa bikurikije amategeko abuza gutunga intwaro ku buryo butemewe n’amategeko.

Ku kibazo cy’uko intambara ibera muri RD Congo, ihana imbibi n’Akarere ka Rusizi, kandi ugasanga bishobora gutuma hari abambutsa intwaro baza mu Rwanda; Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Habyarimana Marcel yatangaje ko ari yo mpamvu hatanzwe za Telefoni zigendanwa kubashinzwe za CPCs mu midugudu, kugira ngo bajye babasha gutanga amakuru ku gihe bityo bene ibyo byaha bikumirwe hakiri kare.

Marcel akomeza avuga ko telefoni 70 zatanzwe zitazatanga amakuru arebana n’intwaro nto gusa, ahubwo n’ibindi byaha bizajya bimenyekana zizifashishwa

Iyi nama yari yitabiriwe n’umuyobozi wa Police mu Karere ka Rusizi Sup. Kajeguhakwa n’Ukuriye ingabo Lt.Col Masumbuku, n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rusizi, bagaragaje ko kugeza ubu, bimwe mu bifatwa nk’ibihungabanya umutekano byiganjemo urugomo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwege.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages