Kuwa Gatatu tariki ya 03 Ukwakira 2012, mu Murenge wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi hatangiye amahugurwa y’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 94 tugize aka karere, aho basabwe kugira imyumvire inoze.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar, yasabye aba bayobozi b’utugari kubyaza ayamahirwe babonye umusaruro, kandi ubumenyi bazahakurua bukazaba uburyo bwiza bwo kurangiza neza inshingano zabo, cyane cyane ko hari abajyaga banengwa n’ababagana ko batabaha serivisi zinoze.
Nzeyimana, avuga ko muri aya mahugurwa bagomba kugaragariza ababahugura aho bagaragaza intege nke, kugira ngo babashe kubagira inama y’uburyo bakwivugurura mu mikorere yabo.
Biteganyijwe ko aba bayobozi b’utugari bazahabwa ubumenyi ku mitangire ya serivisi ikwiye mu nzego za Leta, uburyo bwo gushyira mu bikorwa inshingano zabo n’imikoranire yabo n’abafatanyabikorwa baboneka mu tugari bayoboye.
Ubwo yatangiraga kandi intumwa ya RALGA Ukobukeye Frank, yabagaragarije ko, impamvu batekerejweho; ngo byaturutse kubushakashatsi bwakozwe na RALGA n’ikigo RGB, bukagaragaza ko abanyamabanga nshingwabikorwa batajya babona amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi nk’abandi bakozi bo munzego za Leta, nyamara aribo rufunguzo rw’iterambere rw’aho bayobora.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’ikigo RALGA na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), bikaba biteganyijwe ko azamara iminsi ibiri.
Jean Pierre Niyibizi ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO