Ibi byatangajwe n’Imiryango 200 yo mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ubwo bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko tariki ya 14 Ukuboza 2012.
Ubwo yasezeranyaga iyi miryango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Muhirwa Philippe, yasobanuye ko kubana hakurikijwe amategeko bituma buri wese agira uburenganzira bungana n’ubw’undi mu micungire y’umutungo kandi n’abakomoka ku miryango bakaba bahawe uburenganzira ku mitungo y’abo bakomokaho.
Iyi miryango yashyingiranywe yisunze uburyo bw’ivangamutungo rusange, nyuma yaho bari bamaze gusobanurirwa akamaro ka buri buryo.
Bamwe mu bo twaganiriye barimo Basomingera Elias ufite imyaka 82 wasezeranye na Nyandwi Esperance w’imyaka 38 bo mu Kagari ka Kiyabo, bavuga ko bari basanzwe babanye neza ariko kuba basezeranye imbere y’amategeko bikaba byaratumye buri wese arushaho kwizera mugenzi we kuko amategeko abaha uburenganzira bungana.
Ubusanzwe ubushyingirwe bwemewe n’amatego buteganywa n’ingingo ya 26 mu gitabo cy’amategeko agenga imibanire mu Rwanda, iyo ngingo ikaba iteganya ko ubwo bushyingirwe bwemerwa hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe bujuje imyaka y’ubukure kandi kubushake bwa bombi.
Umuyobozi w’Umurenge wa Bweyeye Muhirwa Philipe, yasabye iyi miryango kurangwa n’imibanire myiza kandi aho bagize ikibazo mu mibanire bakagisha inama ubuyobozi aho kurangwa n’amakimbirane.



















TANGA IGITEKEREZO