Kuwa Kane, tariki ya 26 Nyakanga 2012, kuri Stade ya Rusizi, hahuriye abahinzi bibumbiye mu matsinda 37 akorana n’umushinga ufasha abahinzi guhinga kijyambere no kongerera umusaruro wabo agaciro, uzwi ku zina rya Tubura, bishimira intambwe bamaze gutera mu by’ubuhinzi kuva aho batangiye gukorana na Tubura.
Uyu mushinga ubagezaho ibyangombwa bikenerwa mu buhinzi kugira ngo umusaruro uzabashe kubageraho ari mwinshi bityo babashe gutsinda ubukene. Muri ibyo Tubura igeza kubahinzi; ni inyongeramusaruro nk’ifumbire, imbuto zindobanure no kugira inama abahinzi z’uburyo bagomba kuvugurura ubuhinzi bava mu buhinzi bwa Gakondo binjira mu buhinzi bw’umwuga bujyane n’igihe Isi irimo kuganamo kandi hagamijwe gusagurira amasoko.
Umuryango Tubura, mu Karere ka Rusizi, uguriza abahinzi bakorana nawo inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure ku buryo buri muhinzi wese wagujijwe yishyura hashize amezi atandatu imyaka yahinze imaze kwera neza gusa akarusho kabaye, ubwo bishimiraga aho bageze batera imbere ngo ni uko abahinzi bahuye n’abakozi ba Tubura bo mu Karere ka Rusizi kugira ngo bishimire hamwe kubyo bamaze kugeraho mu myaka icumi uwo mushinga umaze ukora nabo kandi bakaba bafite aho bamaze kwigeza.
Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu baturage bakorana na Tubura batangaza ko umusaruro wabo wikubye incuro nyinshi. Uyu witwa Nyiranzeyimana Florence yatangaje ko amaze kuba umuhinzi ntangarugero aho ngo yezaga ibiro ijana none aho yayobokeye umuryango tubura ngo yeza ibiro magana arindwi by’ibishyimbo naho Ngabonziza nawe w’umuhinzi avuga ko ubu amaze kubaka akaba ateganya kugura ipikipiki yo kumwunganira mu bikorwa bye abikesha inyungu akuye mu musaruro byose bikomoka kumikoranire myiza na Tubura.
Kanyemera Jean Pierre Uyobora TUBURA mu Karere ka Rusizi, we ashima abahinzi bakurikije inama bahawe kuko ngo asanga umusaruro bejeje uri kubavana mu bukene aho ngo basigaye bihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.
Mu gusoza ibyo biganiro abahinzi bitwaye neza bahawe amatungo magufi, amatelefoni agendanwa ndetse na za matola zo kuryamaho.
Umuryango Tubura mu Karere ka Rusizi watangiye mu mwaka wa 2007 kugeza ubu ukaba ukorana n’amatsinda 50 mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, ariko ukaba unafite n’ibindi bikorwa mu tundi turere tugera kuri dutandatu.
Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO