00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Baciye inzigo bararushinga

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi

Kuya 19 December 2012 saa 12:31
Yasuwe :

Bashimangira ubumwe n’ubwiyunge bugenda butera intambwe ishimishije mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Nkundukozera Libelle na Muneza Callixte bashyingiranywe nyuma y’uko umubyeyi wa Nkundukozera ari we Nyaminani Gratien apfakaje Mukakabera Bernadette, umubyeyi wa Muneza.
Muneza na Nkundukozera basezeranye muri Nyakanga 2010, bemera kubana barenga amateka mabi y’uko umubyeyi w’umwe yagize undi imfubyi.
Iyi miryango yombi yo mu Karere ka Rusizi yarenze amakosa (…)

Bashimangira ubumwe n’ubwiyunge bugenda butera intambwe ishimishije mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Nkundukozera Libelle na Muneza Callixte bashyingiranywe nyuma y’uko umubyeyi wa Nkundukozera ari we Nyaminani Gratien apfakaje Mukakabera Bernadette, umubyeyi wa Muneza.

Muneza na Nkundukozera basezeranye muri Nyakanga 2010, bemera kubana barenga amateka mabi y’uko umubyeyi w’umwe yagize undi imfubyi.

Iyi miryango yombi yo mu Karere ka Rusizi yarenze amakosa y’umwe mu babyeyi, abana bayo bashinga urugo kugeza ubu bakaba babanye neza ndetse bikaba byaratumye imiryango yombi irushaho kubana mu mahoro.

Mukakabera wiciwe umugabo na Nyaminani, avuga ko nyuma yo gusanga Nyaminani icyaha cyo kwica umugabo we kimuhama yamubabariye kuko ngo inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge yahawe zatumye asanga icyaha kitahanishwa ikindi. Avuga ko yiyunze na Nyaminani mu rwego rwo gukomeza kubaka inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ko ibibi byabaye bigomba kuganzwa n’amahoro.

Nyaminani na Mukakabera batanga ubuhamya ku bumwe n'ubwiyunge

Nyuma y’igihe gito Mukakabera ahaye imbabazi Nyaminani wamwiciye umugabo, umuhungu we yabengutse umukobwa wa Nyaminani bakora ubukwe. Kuva ubwo ngo amahoro yarasagambye mu miryango yabo.

Nyaminani atangaza ko kuva aho asabiye imbabazi akazihabwa ari bwo yumvise amahoro mu mutima we, kuko ngo atarasaba imbabazi yahoranaga ubwoba n’umutima uhagaze.

Ni muri urwo rwego mu mpera z’icyumweru gishize yashishikajwe no kujya gutanga ubuhamya ku bagororwa bagifite imitima yo kwinangira ku bo baba barahemukiye, abakangurira gusaba imbabazi kugira ngo na bo bababarirwe bumve bafite umutuzo.

Mu karere ka Rusizi ubumwe n’ubwiyunge bumaze gutera intambwe ishimishije, iyi ntambwe ikaba yaragezweho ku bufatanye n’amadini cyane cyane Paruwasi ya Mushaka ya Kiliziya Gatolika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages