Barengayabo Theogene wo mu Karere ka Rusizi, Intara y’Uburengerazuba, ariyemerera ko yishe Samvura John amuziza ko ngo yaba yararoze mushiki we inshuro ebyiri.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko Samvura nyuma yo kuroga uyu mwana w’umukobwa bikamenyekana yiyemeje kumuvura, yongeye kumuroga ku nshuro ya kabiri Barengayabo Theogene afatanyije na bagenzi be batandatu bo batemera uruhare rwabo,batangira kumuhondagura ari byo byamuviriyemo urupfu.
Barengayabo usaba imbabazi ku cyaha yakoze we ubwe yiyemerera yavuze ko Samvura yamuhozaga ku nkeke ntamuhe amahoro kandi ko yashakaga guhorera mushiki we wari hafi kurangiza amashuri yisumbuye.
Abaturanyi b’uwishwe na bo bemeza ko yari asanzwe ari umurozi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba yatangaje ko uwakoze ubu bwicanyi naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo y’140 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Yakanguriye abaturage gucika ku muco wo kwihanira, bashyikiriza ibibazo byabo inzego zishinzwe kubikurikirana.
Uyu muvugizi wa Polisi avuga ko byemerwa ko umuntu yaroze undi igihe afashe ikintu bizwi ko cyangiza umubiri akakimuha, naho ibindi ngo ntibyemerwa.
Uyu mukobwa bivugwa ko yarozwe ari gukurikiranwa n’abaganga, akaba yiteguraga kwimukira mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO