Ubwo hatangizwaga gahunda yo guca akarengane na ruswa mu murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi ku itariki ya 17 Nzeri 2012, abaturage basabwe kwirinda guhora mu manza za hato na hato.
Gahunda yatangijwe n’Umuvunyi Mukuru wungirije, Bwana Nzindukiyimana Augustin, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar.
Basobanuririrwa imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi, basabye abaturage kwirinda guheranwa n’imanza z’amahugu kuko zibatwara umwanya bakabaye bakoramo imirimo ibateza imbere.
Ku kibazo cy’uko hari abaturage bakunze gusiragira mu nzego cyane, ugasanga ari bamwe n’ibibazo babaza ari bimwe nyamara biba byarafatiwe umwanzuro n’zindi nzego, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yasabye abaturage kudahugira mu manza z’amahugu n’amakimbirane ahubwo icyo gihe bakagiharira gukora akazi kabateza imbere.
Muri mu murenge wa Nkungu, mu mwanya baha we wo kubaza ibibazo; ibyagarutsweho cyane, ni ibya Barwiyemezamirimo bambuye abaturage, amahugu ashingiye ku masambu, ishuri ryisumbuye rya Rususa ryambuye abaturage amafaranga agera kuri miliyoni 300, biturutse ku mirimo yo kubaka ryakorewe hamwe n’abarigemuriye ibiryo n’abarimu bahigishije kugeza na n’ubu akaba nta n’umwe ririshyura.
Ikindi cyagaragajwe n’ikibazo cy’inguzanyo yahawe abaturage muri Girinka, bakaba baranze kwishyura Banki kuberako abaturage bagaragaza ko inguzanyo y’ibihumbi 600 bahawe idahuye n’agaciro k’inka bashyikirijwe; bakavuga ko inka bahawe atari iza kijyambere hakurikjwe ibipimo by’abavuzi b’amatungo. Ibi bibazo byose byafatiwe imyanzuro ikarishye ku buryo abaturage twaganiriye batangaje ko bashimishijwe n’isurwa ry’Urwego rw’Umuvunyi.
Nyuma yo gukemura ibibazo by’abaturage kandi habaye no gusinya amasezearano y’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’Urwego rw’umuvunyi n’Akarere ka Rusizi.
Umuvunyi Mukuru wungirije Nzindukiyimana Augustin yatangaje ko impamvu y’aya masezerano ari ugushimangira intambwe nziza yagezweho n’Akarere ka Rusizi mu guca akarengane na ruswa, aya masezerano akazatuma iyo ntera ikomeza.
Aya masezerano kandi azafasha mu ikoreshwa ry’icyumba cyashyizwe ku biro by’Akarere ka Rusizi, kirimo mudasobwa zizajya zikoreshwa n’abakenera serivise z’Urwego rw’umuvunyi, bityo aho kugana icyicaro cyarwo i Kigali, bakazajya bakoresha icyo cyumba mu kohereza no kubona ibisubizo by’ibibazo bazaba bafite.



















TANGA IGITEKEREZO