00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Imirimo ijyanye n’imihigo yahizwe igeze kure

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi/Rusizi

Kuya 2 February 2013 saa 08:14
Yasuwe :

Nyuma y’aho muri Nyakanga 2012, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ashyiriye umukono ku nyandiko ikubiyemo ibikorwa by’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 imbere ya Perezida wa Repubulika nk’amasezerano y’ibigomba gukorwa muri uyu mwaka; muri iki cyumweru habaye igikorwa cyo kugenzura aho igeze ihigurwa dore ko hashize amezi atandatu imirimo yo kuyihigura itangiye, abagenzuzi bakaba barasanze byinshi bimaze gukorwa ku buryo icyizere cyo kuzahigura gihari.
Ubwo igikorwa cy’igenzura cyatangiraga, (…)

Nyuma y’aho muri Nyakanga 2012, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ashyiriye umukono ku nyandiko ikubiyemo ibikorwa by’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 imbere ya Perezida wa Repubulika nk’amasezerano y’ibigomba gukorwa muri uyu mwaka; muri iki cyumweru habaye igikorwa cyo kugenzura aho igeze ihigurwa dore ko hashize amezi atandatu imirimo yo kuyihigura itangiye, abagenzuzi bakaba barasanze byinshi bimaze gukorwa ku buryo icyizere cyo kuzahigura gihari.

Ubwo igikorwa cy’igenzura cyatangiraga, Umuyobozi w’Akarere Nzeyimana Oscar, yagaragaje ko imirimo ijyanye n’imihigo yose yahizwe yamaze gutangira ndetse hakaba hari n’iyarangiye, isigaye ikaba na yo ifite umurongo mwiza ku buryo icyizere cyo kuzayesa uko yahizwe ari cyose cyane cyane ukurikije intera ibikorwa bigezeho.
Umuyobozi Mukuru muri MINALOC Rugamba Egide n’abo bari kumwe bagaragaje ko impamvu y’iri genzura ari ukugira ngo harebwe aho imirimo igeze, ibisigaye gukorwa ndetse no kumenya niba hari ubwunganizi bukenewe cyangwa se ubuvugizi mu gihe gisigaye.

Mu bukungu, hashimwe imirimo yakozwe ngo umusaruro mu by’ubuhinzi ku bihingwa byatoranyijwe nk’ibigori, umuceri, ibishyimbo n’urutoki wiyongere, ubwubatsi bw’imihanda ihuza imirenge nk’uhuza umurenge wa Rwimbogo na Muganza kuri ubu usa n’uwuzuye, imihanda yo mu mujyi nka Kabeza- Gihundwe na Cyapa- Gihundwe ADEPR, hakaniyongeraho kubaka amasoko ya Kijyambere nk’irya Rusizi ya mbere n’irya Kamembe ryubukwa na sosiyete RIC ndetse n’inyubako z’ibigo by’imari nk’umurenge Sacco, guhingisha imashini n’itunganywa ry’ahazashyirwa imidugudu cyane cyane Karushaririza na Kibangira.

Mu mibereho myiza y’abaturage, abagenzuzi bashimwe ingufu zashyizwe mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ku buryo ibyumba 73 byari biteganyijwe kubakwa byose byuzuye ndetse n’amacumbi y’abarimu ageze ku musozo. Hari kandi Poste de santé 6 zigeze mu gihe cyo gusakarwa, ikigo nderabuzima cya Gikundamvura cyatangiye kubakwa, bigaherekezwa n’ikigereranyo cy’ubwitabire mu kwivuza kigeze kuri 75%.

Mu rwego rw’imiyoborere myiza, hagaragaye ko harimo kubakwa ibiro 51 by’utugari tutari dufite aho dukorera hatunganye, korohereza abaturage kubona amakuru aho biteganyijwe ko buri Kagari kazahabwa Poste Televiseur yo kureberaho amakuru anyuranye, santeri z’ikoranabuhanga zamaze gushyirwa mu murenge wa Kamembe na Muganza, kwitabira umuganda no gukemura ibibazo by’abaturage vuba kandi ku gihe.

Mu butumwa bwahawe abashinzwe gushyira mu bikorwa imihigo mu Karere ka Rusizi barimo n’abafatanyabikorwa bako bari no mu bitabiriye iki gikorwa, basabwe gukoresha neza igihe giharikugira ngo ibisigaye birangire, kudasesagura umutungo no kudatekereza ko inkunga z’amahanga ari zo zari gutuma imihigo ikorwa, ko ahubwo ari ugukoresha neza uburyo buhari.

Nyamaswa Emmanuel ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Iburengerazuba, yasabye ko umuvuduko Akarere ka Rusizi kariho mu iterambere wakomeza, bityo hagashimangirwa umuco mwiza wo kwigira aho gutegereza ak’I Muhana kandi ngo ubufatanye buzatuma byose bikorwa uko byateguwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages