Nyuma y’uko imiryango inyuranye mu Mirenge ya Muganza na Bugarama yibasiwe n’ibiza tariki ya 30 Ukwakira, bikangiza amazu n’imyaka y’abaturage ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, abatugage bo mu murenge wa Muganza bagera ku miryango 162 bahawe inkunga y’ibiribwa byiganjemo ibigori, ibishyimbo n’amavuta yo guteka.
Iyo nkunga yatanzwe n’Umuryango World Vision, ngo ni iyo kubafasha muri iki gihe bahuye n’ibibazo mu rwego rwo kubarinda inzara mu gihe bagitegereje ko imyaka yabo yarokotse iyo mvura yera.
Hatanzwe toni zisaga 9 z’ibigori, toni 4,860 z’ibishyimbo na litiro 810 z’amavuta, buri muryango ukaba wahawe nibura ibiro 60 by’ibigori, ritiro 5 z’amavuta n’ibiro 30 by’ibishyimbo.
Nyiranzeyimana umwe mu bahawe ibiribwa ashima uwo mushinga kimwe n’ubuyobozi ko bakomeje kwitabwaho n’abagiraneza batandukanye ariko bavuga ko n’ubundi bazahura n’inzara kubera ko imyaka bari barahinze yatwawe n’imvura.
Umukozi wa World Vision Gashumba Angeno atangaza ko iyo nkunga ari inyongera bari bahawe na MIDIMAR hamwe b’abandi bagiraneza batadukanye, ariko itabasha kubakemurira burundu ikibazo bahuye na cyo ngo bizagira nibura agahenge mu gihe gito kandi bibarinde inzara.



















TANGA IGITEKEREZO