Ni nyuma y’igikorwa cy’isaranganya cyakozwe mu gishanga cya Bugarama, mu mwaka wa 2009 na 2010; ubu kwagura ubuso buhingwaho umuceri muri icyo gishanga birakomeje.
Ibi byatewe n’uko nyuma y’isaranganya abaturage bagiye bagaragaza ko bari bafite imirima ariko mu isanganya bakaba ntayo babonye, abandi bagaragaza ko hari abayihawe batari basanzwe bahinga mu gishanga cya Bugarama, hakiyongeraho n’uko hari abahawe ubuso buto bagombaga guhabwa bunini, cyangwase abahawe bunini bagombaga guhabwa buto.
Ibyo bibazo byose byarakusanyijwe bigezwa ku Muyobozi w’Akarere ka Rusizi, ndetse hari n’ubwo yagiye abyigerezwaho n’abaturage ubwabo, bityo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kanama 2012, akaba yagiranye inama n’abaturage agamije kuberaka no kubasobanurira inshingano za Komisiyo yashyizweho ishinzwe gucukumbura no kugaragaza amakosa yakozwe ngo akosorwe kandi ababigizemo uruhare babihanirwe.
Ubundi buryo buzatuma ibyo bibazo birangira ni ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kongera ubuso buhingwamo umuceri mu Gishanga cya Bugarama, aho abatuye mu tugari twa Ryankana na Pera, bagiye kwimurirwa ahitwa Kibangira, hanyuma aho bari batuye hagatunganywa ngo naho hahingwe umuceri, bityo ababa batarabonye imirima, bashobora kuzayibona ahagiye gutunganywa.
Nubwo ariko abaturage bishimiye ko, hashyizweho Komisiyo ishinzwe ubucukumbuzi hagamijwe guca akarengane, k’ibibazo byabonetse nyuma y’isaranganya ry’imirima mu gishanga cya Bugarama; banasaba ko abayobozi b’amatsinda bavanwaho kuko aribo ntandaro y’imigendekere mibi y’icyo gikorwa.
Abayobora amatsinda kandi bashinjwa kugira uruhare mu guhisha amakuru y’ababa barahawe imirima batayikwiye, hakiyongeraho no kuvugwaho ko baba baragiye bakira ruswa ubwo icyo gikorwa cyabaga.
Ibi bibazo byose ariko Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatangaje ko bigomba kurangira vuba na bwangu, bidatwaye abaturage umwanya wo gukora ngo biteze imbere.
Icyakora abaturage banifuza ko bagezwaho amabwiriza arebana n’isaranganya kandi yanditse aho kugira ngo bajye bayagezwaho n’abantu ubwabo uko bishakiye. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, akaba yabemereye ko ayo mabwiriza bazayagenzwaho kugira ngo ajye yifashishwa igihe bibaye ngombwa.
Aho kandi mu Bugarama, hakiriwe n’ibindi bibazo; birimo nko kutarangirizwa imanza ku gihe, amahugu ashingiye ku masambu n’ibindi, byose bikaba byavugutiwe umuti.
Abaturage batuye mu tugari twa Pera na Ryankana nabo, basabwe gutangira kwimukira ahitwa ku Kibangira, kuko ubutaka bari batuyeho bugiye gutunganywa kugira ngo bwongerwe kubuhingwaho umuceri, basobanurirwa ko ntawe ugomba kongera kubaka.
Igishanga gihingwamo umuceri mu kibaya cya Bugarama, gikora ku mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura; gifite ubuso bungana na hegitari 1,500, vuba aha zigiye kongerwaho izindi 700. Buri mwaka cyeramo toni 18,000 kandi abaturage bagihingamo bose bamaze kwibumbira mu makoperative, agera kuri ane.
Jean Pierre Niyibizi ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO