00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: “Ubutwari ni icyerekezo kigomba guharanirwa”

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 2 February 2013 saa 08:50
Yasuwe :

Akarere ka Rusizi kizihije umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda mu kagari ka Kamanu, mu murenge wa Nyakabuye, Umuyobozi w’Akarere yibukije ko Ubutwari ari icyerekezo kigomba guharanirwa.
Nzeyimana Oscar, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yagarutse ku mateka yaranze igihugu haba mbere na nyuma y’umwaduko w’abazungu, n’uburyo hari abagiye bayatoba bagamije gushora abanyarwanda mu mwiryane bitewe no gushyira imbere inyungu zabo bwite.
Yasobanuye ibyiciro by’intwari mu Rwanda nk’Imanzi, Imena (…)

Akarere ka Rusizi kizihije umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda mu kagari ka Kamanu, mu murenge wa Nyakabuye, Umuyobozi w’Akarere yibukije ko Ubutwari ari icyerekezo kigomba guharanirwa.

Nzeyimana Oscar, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yagarutse ku mateka yaranze igihugu haba mbere na nyuma y’umwaduko w’abazungu, n’uburyo hari abagiye bayatoba bagamije gushora abanyarwanda mu mwiryane bitewe no gushyira imbere inyungu zabo bwite.

Yasobanuye ibyiciro by’intwari mu Rwanda nk’Imanzi, Imena n’ingenzi; agaragaza uruhare rwazo kugeza n’aho u Rwanda rugeze cyane cyane ko bashyize ku ruhande inyungu zabo bwite bagashyira imbere inyungu z’abanyarwanda bari imbere mu gihugu babangamiwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwariho, ndetse n’abari barahejejwe hanze na bwo; bityo ibyo bakoze bikaba byaratumye u Rwanda rwongera kuba urwa bose kandi bunze ubumwe.

Mu ngero zatanzwe harimo urwa Gen. Major Fred Gisa Rwigema watangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, Uwiringiyimana Agatha wishwe kubera guharanira ko abanyarwanda babaho bareshya kandi bagahabwa amahirwe kimwe cyane cyane mu burezi, Niyitegeka Felicite wanze gutererana abari mu kaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaza kwicanwa na bo, ndetse n’abana b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo abacengezi babateraga bakabasaba kwivangura ariko bakagaragaza ko nta mututsi cyangwa umuhutu ubarimo.

Agendeye ku nsanganyamatsiko y’umunsi w’Intwari z’u Rwanda “Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”, yasabye abaturage b’Umurenge wa Nyakabuye kugaragaza ubutwari bubahiriza gahunda za Leta zirimo kuboneza urubyaro, kwita kubidukikije, guca ubuharike, kugira isuku muri byose bigaherekezwa no kugira ubukungu bugaragarira buri wese.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages