Ku ya 20 Ukuboza 2012 ahagana saa kumi, Mukandori Costasie w’imyaka 60 yatashye ava ku isoko rya Mwezi mu murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, agiye kwambuka amazi y’umugezi wa Nyagahanga wari wujujwe n’imvura aratwarwa bimuviramo urupfu.
Umurambowe we wabonetse ku bilometero bitanu uvuye aho Nyagahanga mu gitondo cyo ku wa gatanu tariki ya 21/12/2012.
Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Nsabimana Theogene yatubwiye ko uyu mukecuru koko yshwe n’umugezi wari wuzuye kubera imvura.
Mukandori yari atuye mu Kagari ka Kiziguro mu murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi.



















TANGA IGITEKEREZO