Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kanama 2012, Urubyiruko rw’Abanyarwanda bo mu idini y’isilamu mu murenge wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi, hamwe na bagenzi babo bo mu mujyi wa Bukavu mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; bagiranye ibiganiro by’umunsi umwe.Ibyo biganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’ishuri ryisumbuye rya cy’Isilamu rya Kamembe, byibanda ku bufatanye bwabo mu guteza imbere ibihugu byombi hashingiwe ku mibanire myiza, kwirinda kwishora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi ndetse no kujya mu bikorwa by’urugomo.
Muri ibi biganiro, Sheikh Nyange Adam wari ubiyoboye akaba ari nawe watangije uhuriro ry’uru rubyiruko, yarusabye kwirinda icyarutandukanya abasaba by’umwihariko kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, kuri ubu bigaragara kuri bamwe mu gihugu cya Congo, akaba yaranabwiye ko bagomba kuba intumwa nziza kuri bagenzi babo babasonbanurira ko leta y’u Rwanda nta ruhare ifite mu ntambara iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uhagarariye urubyiruko rw’Abayisilamu mu mujyi wa Bukavu, Bisimwa Abdalaheman yashimiye Sheikh Nyange Adam ku gitekerezo cyiza yagize cyo guhuza urubyiruko rwo mu bihugu byombi, amwizeza ko inama bahungukiye bagiye nabo kuzigira bagenzi babo basize i Bikavu ndetse bamugezaho icyifuzo cy’uko bazabasura n’iwabo mu mujyi wa Bukavu.
Iri huriro rihuza urubyiruko rw’abayisilamu bo mu karere ka Rusizi n’abo muri Kivu y’Amajyepfo ryatangijwe na Sheikh Nyange Adam mu mwaka wa 2010, ubwo yari umuyobozi w’idini rya Isilamu mu karere ka Rusizi na Nyamsheke rifite intego yo guharanira amahoro n’iterambere mu rubyiruko rwo mu karere k’ibiyaga bigari. Bose uko ari 171, barimo 51 b’i Bukavu n’120 bo mu Rwanda bashyizeho uburyo bwo guhaha hana amakuru no kwirinda uwo ari we wese wababibamo amacakubiri.
Jean Pierre Niyibizi/ Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi



















TANGA IGITEKEREZO