00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Inkuba zakomeje gucura inkumbi zafatiwe ingamba

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 4 April 2013 saa 05:28
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burasaba abafite ibigo by’amashuri, insengero n’ahandi hahurira abantu gushyiraho imirindankuba. Ni nyuma y’aho umwaka ushize inkuba zagiye zicura inkumbi mu bice bitandukanye by’aka Karere.
Byukusenge Gaspard, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagize ati ”Twakoze inama twandikira abafite ahantu hahurira n’abantu benshi kwihutira gushyiraho imirindankuba, kandi bamwe batangiye kuyigura”.
Uyu muyobozi yadutangarije ko hanashyizwe imbaraga mu gusobanura (…)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burasaba abafite ibigo by’amashuri, insengero n’ahandi hahurira abantu gushyiraho imirindankuba. Ni nyuma y’aho umwaka ushize inkuba zagiye zicura inkumbi mu bice bitandukanye by’aka Karere.

Byukusenge Gaspard, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagize ati ”Twakoze inama twandikira abafite ahantu hahurira n’abantu benshi kwihutira gushyiraho imirindankuba, kandi bamwe batangiye kuyigura”.

Uyu muyobozi yadutangarije ko hanashyizwe imbaraga mu gusobanura imyitwarire y’umuntu mu kwirinda inkuba (les affiches), bishyirwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi.

Avuga ko bizagira icyo mu kurinda inkuba zagiye zihitana bantu aho mu mwaka ushyize wa 2012, zahitanye abasaga 11 zikangiza n’ibintu, zigasenya n’amazu muri aka Karere cyane cyane mugihe cy’imvura nyinshi.

Kugeza ubu ibiciro by’imirindankuba biri hagati y’amafaranga ibihumbi 50 n’ibihumbi 200. Bityo abaturage bafite ubushobozi aho guhura n’ibibazo by’inkuba, basabwa kuba bayigura.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages