Abatuye i Rwabutabura mu mujyi wa Kigali, bakomeje kwinubira ko bamaze igihe kirekire nta mazi bagezwagaho na EWSA kuva hatangira gukorwa umuhanda uva kuri ERP werekeza mu Murenge wa Mageragere. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo bwo bubasaba kwihangana, kuko ikibazo ngo kiri mu nzira yo gukemuka.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze hafi amezi ane mu midugudu ya Rusisiro na Munanira mu Kagali ka Rugarama , Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Abijuru Protais utuye mu Mudugudu wa Munanira, aganira na IGIHE yagize ati “ Kuba nta mazi dufite ni imbogamizi ikomeye mu mibereho yacu kuko kubaho nta mazi meza bitubangamiye cyane, tubikuriramo indwara.”
Kantengwa Marie na we utuye muri aka gace, atangaza ko usibye ikibazo cyo kubura amazi hari n’icy’umutekano w’abajya kuvoma. Ati “ Ubu dusigaye dushoka muri ruhurura ya Rwabutabura aho tujya kuvoma ibirohwa. Ibyo bikiyongeraho ko abantu bahahurira n’impanuka cyane cyane abana batoya.”
Kuri icyo kibazo, Nkurunziza Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, aganira na IGIHE, yagize ati ”Turahumuriza abaturage bacu, icyo kibazo turakizi kandi twifatanyije na bo; nkuko bihanganye mu mezi ashize, bihangane kuko ikibazo kigiye kubonerwa umuti. Mu gihe bagitegereje, twabashishikarije kutavoma ibirohwa ko ahubwo bajya bavoma mu Mudugudu wa Gatare ahari amazi meza. Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abavoma muri ruhurura, twashyizeho abashinzwe umutekano kugira ngo hataba uwahatakariza ubuzima.”
Akomeza avuga ko havutse ingorane y’aho impombo zari kunyura, agira.
Bakenerinzungu Dominique ushinzwe tekiniki muri EWSA ishami rya Nyamirambo, avuga ko biteguye gutangira imirimo yo gutanga amazi, gusa bategereje ko haboneka aho impombo zinyura. Akomeza ashishikariza abaturage kugira umutima wo guhana amazi, ariko akihanangiriza ababoneraho bakazamura ibiciro uko bishakiye kuko binyuranyije n’amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO