00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Abantu 6 bakurikiranyweho amafaranga y’amakorano

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 26 August 2012 saa 03:03
Yasuwe :

Abantu bagera kuri 6 bafunze bakurikiranyweho gukora cyangwa gutunga amafaranga y’amahimbano, mu Karere ka Rwamagana ho mu Ntara y’i Burasirazuba.
Abo uko batandatu bafatiwe mu igenzura Polisi yakoze, ku itariki ya 22 Kanama ubwo hafatwaga amafaranga agera ku 400,000 y’u Rwanda y’amakorano, nk’uko All Africa dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt Theos Badege yasabye abantu gutuza kuko Polisi ihora iri maso mu gukumira ibyaha. Yongeraho ko bagomba (…)

Abantu bagera kuri 6 bafunze bakurikiranyweho gukora cyangwa gutunga amafaranga y’amahimbano, mu Karere ka Rwamagana ho mu Ntara y’i Burasirazuba.

Abo uko batandatu bafatiwe mu igenzura Polisi yakoze, ku itariki ya 22 Kanama ubwo hafatwaga amafaranga agera ku 400,000 y’u Rwanda y’amakorano, nk’uko All Africa dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt Theos Badege yasabye abantu gutuza kuko Polisi ihora iri maso mu gukumira ibyaha. Yongeraho ko bagomba kwitondera amafaranga bakoresha.

Nk’uko bamwe babyivugira, muri kariya Karere ka Rwamagana hashobora kuba hari amafaranga y’amakorano asaga miliyoni ebyiri.

Umwe mu bafatanywe ayo mafaranga akomoka mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Muyinga, yemeye icyaha, we na begenzi be bavuzeko bavangaga irangi, bagakoresha scanner bagakora inoti z’ibihumbi bibiri n’iza bitanu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages