Umuryango Rusange w’Abanyeshuri biga muri INILAK ari wo INILAKSU, wahaye amaboko Leta n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi, utangiza inyubako y’ibiro by’Akagali ka Nyarusange, utanga ihene 20 ku batishoboye, uhugura urubyiruko 670, n’ibindi.
Abanyeshuri biga muri INILAK bakoze ibikorwa byo gufasha abaturage byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana tatu, aho yose hamwe yaturutse mu banyeshuri ,dore ko bari muri gahunda y’icyumweru cyahariwe abanyeshuri mu mashuri makuru na za Kaminuza.
Ndindabahize Eliab, uhagarariye Umuryango INILAKSU, , avuga ibi bikorwa byubaka igihugu batazahwema kubikora, agira ati “Turifuza kububakira ibiro by’akagali bijyanye n’icyerekezo twishakamo ibisubizo. Twazanye amabuye (y’umusingi), tubumba amatafari, ducukura umusingi mu rwego rwo gutangira iki gikorwa. Ntituzahwema gukurikirana iyi nyubako n’ubwo abaturage nabo bazashyiraho akabo.”
Ndindabahize akomeza avuga ko ibisubizo biri mu Banyarwanda, ati “Ibisubizo ntibiva iw’abandi, biva muri twebwe ubwacu, n’ubwo hahagarikwa inkunga, tugomba kwikora mu mufuka tugafasha abo batishoboye, tugakomeza kubaho neza.”
Boroje ihene abantu batishoboye 20 bari mu Murenge wa Muhazi, hatanzwe ubwisungane mu kwivuza ku baturage ijana batabufite, n’ibindi birimo kwigishwa kwabanyeshuri 670 ku kurwanya ibiyobyabwenge. Amafaranga yo gufasha, yose ngo ava mu banyeshuri kuko buri wese atanga ibihumbi bibiri ku mwaka byo kwifashisha muri gahunda zirimo no gufasha.



















TANGA IGITEKEREZO