00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Babiri bahitanwe n’ikirombe

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 29 March 2013 saa 08:03
Yasuwe :

Mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwurire, abantu babiri bahitanwe n’ikirombe ubwo bacukuraga amabuye yo kubaka.
Inkuru dutekesha urubuga rwa Polisi igaragaza ko abapfuye ari Blaise Nsabimana w’imyaka18 na Uzakiriho w’imyaka 31, urupfu rwabo rukaba rwakomotse ku gucukura amabuye ahantu hateye nabi kandi mu gihe cy’imvura nyinshi.
Polisi yo mu Karere ka Rwamagana ivuga ko ari bwo bwa mbere impanuka nk’iyi ibaye kuva uyu mwaka watangira.
CIP Richard Rubagumya uhagarariye Polisi muri (…)

Mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwurire, abantu babiri bahitanwe n’ikirombe ubwo bacukuraga amabuye yo kubaka.

Inkuru dutekesha urubuga rwa Polisi igaragaza ko abapfuye ari Blaise Nsabimana w’imyaka18 na Uzakiriho w’imyaka 31, urupfu rwabo rukaba rwakomotse ku gucukura amabuye ahantu hateye nabi kandi mu gihe cy’imvura nyinshi.

Polisi yo mu Karere ka Rwamagana ivuga ko ari bwo bwa mbere impanuka nk’iyi ibaye kuva uyu mwaka watangira.

CIP Richard Rubagumya uhagarariye Polisi muri aka Karere yatangaje ko abanyuranya n’amategeko bagomba gufatirwa ibihano kandi ko abaturage bagomba kugira bagenzi babo inama zo kwirinda ibintu byose umuntu yakora bikamugiraho ingaruka mbi kimwe n’umuryango we.

Ubusanzwe ubucukuzi bw’amabuye ni akazi kemewe mu Rwanda ariko kagomba gukorwa mu buryo bwemewe kandi butazanira ingaruka ababikora, kandi inzobere mu by’ubuzima zikabanza kubyemeza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages