Mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, hari abasirikare benshi bamugariye ku rugamba, bagenda bafashwa hirya no hino mu gihugu, muri Rwamagana hatashyswe inzu 38 zabubakiwe.
Izo nzu 38, zizatuzwamo imiryango 53, zatashywe ku mugaragaro ku wa 19 Ukuboza.
Izo nzu bubakiwe buri yose ifite agaciro ka miliyoni hafi 13 (12 898 842Frw), kandi zirimo n’intebe n’ibiryamirwa.
Kimana Callixte uhagarariye abatujwe muri izo nzu ashimira Leta y’Ubumwe by’umwihariko yibutse abamugariye ku rugamba rwatumye u Rwanda ubu ruhumeke amahoro n’iterambere.
Brig Gen Murokore Eric uyoboye inkera gutabara mu Ntara y’Iburasirazuba ashima Perezida Kagame ko yatangije igikorwa cyo kuzirikana abamugariye ku rugamba.
Brig Gen Murokore yijeje abatujwe muri aya mazu ko iterambere ryose rizabageraho nk’abandi banyarwanda bose, abasaba kuzafata neza ibyo bahawe no kwitwara neza aho batuye, bakabana neza n’abaturanyi.
Leta y’u Rwanda itangaza ko byari ngombwa kubitaho.
Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gusubiza ingabo mu buzima busanzwe Sayinzoga Jean ati “ Ibi bikorwa bigaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda, kirazira ko Umunyarwanda yandagara”.
Sayinzoga yashimiye rwiyemezamirimo wubatse ayo mazu, wanarengejeho kububakira umuhanda abakururira n’amazi ku buntu.
Abamugariye ku rugamba bitewe n’ububabare bahagiriye bashyizwe mu byiciro, icya mbere ni icy’abamugaye ku buryo bukabije cyane, icya kabiri kiba icyabamugaye ariko bitari cyane bashobora kunganirwa bakagira icyo bakwimarira. Ibyo byiciro Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko bagomba gufashwa na Leta.



















TANGA IGITEKEREZO