Ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 50 Ishuri Rikuru ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana rimaze rishinzwe, ku itariki 6 mu muhango witabirwa na Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi waryo yagaragaje ko hari ibyangombwa rikeneye kugira ngo ribashe gukomeza inshingano zaryo.
Mukabaranga Epiphanie, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana, yagagaje ko kuva mu mwaka wa 1962 kugeza 2012 ishuri rikora, ryatanze umusaruro wo gutanga abaforomo n’ababyaza benshi, ariko ubu bakaba bafite umubare munini usaba ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo bakomeze gutanga uburezi bufite ireme.
Mukabaranga yagize ati “Kubera ko umubare w’abagana iri shuri wiyongereye, dukeneye inyubako zagutse zirimo inzu y’isomero, inzu y’imyidagaduro zijyanye n’igihe. Turifuza kandi gutanga ubumenyi burenze icyiciro cya mbere cya Kaminuza, tukagera ku cya kabiri ndetse n’icya tatu; ibi tubifitiye ubushobozi.”
N’ubwo hagezweho byinshi Ishuri rifite ikibazo ko abaharangirije amasomo kuva mu mwaka wa 2009 batarahabwa impamyabumenyi zabo kuko hari ibyangombwa ritarahabwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yijeje iri shuri ko Guverinoma izakomeza kurishyigikira. Na ho iby’uko rishaka gutanga impamyabumenyi zisumbuyeho bizakemukira muri gahunda yo guhuriza hamwe amashuri makuru ya Leta muri Kaminuza imwe, izaba ifite amashami hirya no hino.
Yagize ati “Abaforomo, ababyaza n’abaganga muri rusange barasabwa ubwitange buhambaye, ubushishozi no kwiyibagirwa kuko igihe cyabo kinini bakimarana n’abarwayi, barasabwa rero kubakira mu buryo butabahungabanya nk’uko baba babirahiriye.”
Ishuri Rikuru ry’Abaforomo n’Ababyaza rya Rwamagana ryashinzwe n’Ababikira b’aba Bernardine muri Nzeri 1962, ritanga Impamyabumenyi y’amashuri atatu yisumbuye.
Kuva mu mwaka wa 2007, ryatangije Icyiciro cya mbere cya Kaminuza, abageze ku 164 baharangirije amasomo yabo.



















TANGA IGITEKEREZO