00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana: Umuvuduko w’abashoferi ukomeje kwisasira ubuzima bw’abantu

Yanditswe na

James Habimana

Kuya 28 December 2012 saa 07:34
Yasuwe :

Impanuka yabereye mu karere ka Rwamagana ahazwi ku zina ryo mu Kabuga ka Musha, yahitanye umwana umwe naho se arakomereka bikabije ku ya 27 Ukuboza 2012 ahagana saa kumi z’umugoroba.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ahabereye iyi mpanuka muri ako kanya, yasanze imodoka ifite purake nomero RAB 130F ya Sosiyeti Sotra Tours ari yo imaze guhitana uyu mwana.
Uyu mwana wapfuye yitwaga Habineza Jean de Dieu uri mu kigero cy’imyaka 18 akomoka muri aka karere ka Rwamagana.
Bamwe mu bagenzi (…)

Bamwe mu bagenzi bari muri iyi modoka yakoze impanuka batangarije IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko w’imodoka, aho umushoferi yashakaga guca ku yindi modoka ya Belvedere.

Si ubwa mbere ngo iyi modoka ikoze impanuka, kuko bamwe mu bo twaganiriye badutangarije ko ari inshuro ya kane, kandi aba bagenzi ngo bakaba bari bihanangirije uyu mushoferi bamusaba kugabanya umuvuduko ariko we ntabyiteho.

Polisi y’igihugu ihora isaba abashoferi kugendera ku muvuduko muto, kandi n’abagenzi bagasabwa gutegeka shoferi kugabanya umuduko byaba ngombwa bakaba babimenyesha inzego za Polisi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages