Ku mugoroba wo ku cyumweru Abana bitwa Turikumana Fiston na Hasingizwimana bo mu Mudugudu wa Kabusunzu, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rwamiko ho mu Karere ka Gicumbi baturikanywe n’igisasu bahita bitaba Imana.
Aba bana bigaga ku rwunge rw’amashuri rwa Rwamiko batoraguye icyo gisasu ubwo bari bagiye kwahira ubwatsi bwamatungo, batangira kugikinisha nyuma yigihe gito kirabaturikana.
Ubwo Radio Rwanda yageraga mu Mudugudu wa Kabusunzu ibi byago byabereyemo yasanze abaturanyi b’iyi miryango bafatanyije n’izindi nzego bari mu myitegura yo kujya gushyingura imirambo y’abo bana.
Icyo gisasu mbere yo guturikana abo bana ngo bari babanje kugikinisha banagikorogoshora; ibi byatangajwe nundi mwana mugenzi wabo bari kumwe byagaragaraga ko nawe agifite ubwoba bwibyo yabonye.
Iki gisasu ngo cyari gifite ubukana kuko Hasingizwimana, umwe muri abo bana bitabye Imana, hari ibice bye byumubiri byabuze; nkuko Cyizanye Elisabeth umubyeyi we yabitangaje.
Bamwe mu baturage batangaje ko bakeka ko iki gisasu cyaba cyazanywe numuvu wamazi yimvura nyinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu, kuko ngo ubusanzwe nta bisasu byajyaga biboneka muri ako gace.
Uyu mugezi bavuga wuzuye nuwitwa Murama , ukaba wisuka mu kiyaga cya Muhazi.
Nyuma yiyi mpanuka ngo hafashwe ingamba zo gusobanurira abaturage ko batagomba gucokoza ibyo batazi no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe babonye ikintu icyo aricyo cyose batazi ; ibi byagarutsweho na Shirimpumpu Romuald uhagarariye urwego rwa Community Policing muri uwo Mudugudu.
Aba bana bigaga ku rwunge rwamashuri rwa Rwamiko, bagenzi babo biganaga numuyobozi wiryo shuri bari baje kwifatanya n`abandi mu kubashyingura.
ORINFOR
























TANGA IGITEKEREZO