00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RWAMREC irakangurira abagabo gufatanya n’abagore mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 23 August 2012 saa 12:25
Yasuwe :

Abagabo bibumbiye mu Muryango w’abagabo Urwanya Ihohoterwa ry’Abagore n’abakobwa biyemeje gukangurira bagenzi guhagurukira gufatanya n’abagore mu kurwanya ihohoterwa ndetse n’icyorezo cya SIDA, dore ko umubare w’abagore n’abakobwa bandura agakoko gatera SIDA ukomeje kuruta uw’abagabo bandura buri mwaka, ibi biterwa ahanini bitewe n’isoni n’umuco, nk’uko byagaragariye mu biganiro byateguwe n’Umuryango w’abagabo Urwanya Ihohoterwa, ku itariki ya 22 kugeza kuri 24 Kanama2012.
Umuryango (…)

Abagabo bibumbiye mu Muryango w’abagabo Urwanya Ihohoterwa ry’Abagore n’abakobwa biyemeje gukangurira bagenzi guhagurukira gufatanya n’abagore mu kurwanya ihohoterwa ndetse n’icyorezo cya SIDA, dore ko umubare w’abagore n’abakobwa bandura agakoko gatera SIDA ukomeje kuruta uw’abagabo bandura buri mwaka, ibi biterwa ahanini bitewe n’isoni n’umuco, nk’uko byagaragariye mu biganiro byateguwe n’Umuryango w’abagabo Urwanya Ihohoterwa, ku itariki ya 22 kugeza kuri 24 Kanama2012.

Umuryango w’abagabo Urwanya ihohoterwa(RWAMREC) ufatanije n’ibindi bigo bitandukanye bateguye ibiganiro byo kwinjiza abagabo muri gahunda yo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore cyane irishingiye ku gitsina, ndetse no gufatanya kurwanya icyorezo cya SIDA.

Umuyobozi wa RWAMREC, Munyamaliza Eduard avuga ko abagore bonyine badashobora kurwanya ihohoterwa hatarimo abagabo kuko abagabo bakunze gufatwa nk’abafata ibyemezo mu rugo. Munyamaliza kandi abihurizaho na bagenzi be kuko bavuga ko bitewe n’umuco abagabo bakunze kuba aribo bafata ibyemezo kugera no ku gikorwa k’imibonano mpuzabitsina ku bashakanye.

Frederic Nyagagh waturutse mu gihugu cya Kenya yagaragaje bimwe mu bituma ihohoterwa mu miryango rifatwa nk’irisanzwe.
Avugako bitewe n’umuco, umugabo niwe utegeka urugo, agafata ibyemezo byose, kandi ntawe umuvuguruza. Umugore nawe arangwa no kubaha umugabo, kwicisha bugufi, ndetse no kugendera kubyo umugabo we yamutegetse.

Nyamara Nyagagh asanga kurwanya ihohoterwa bisaba kuvana ho ibitandukanya umugore n’umugabo bishingiye ku mico kuko akenshi bisubiza umugore hasi.

Abagore bitabiriye ibiganiro nabo ntibatinya kuvugako icyemezo cyo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye gikunze guturuka ku mugabo, iyo umugore agaragaje icyo kifuzo ngo bigaragara nabi.

Murekatete Jeannette uyobora umuryango uharanira iterambere n’impinduka ry’imibereho mu mirenge 5 mu Karere ka Musanze avuga ko bakira abagore bahohotewe n’abagabo babo bwite.

Abenshi bavutswa imitungo yabo, bagatabwa bitewe n’inshoreke, kandi basanzwe bagira inama ingo zitabanye neza.

Murekatete yaragize ati:”Iyi nama ni nziza kuko abagabo barwanyije ihohoterwa abagore babaho mu mutuzo”.

Gakunzi Sebaziga ushinzwe kurwanya indwara muri RBC, yatangaje ko iyi nama igamije gukebura abagabo kugira ngo bumveko bagomba kurwanya ihohoterwa ndetse n’icyorezo cya SIDA. Sebaziga avuga ko mu rwego rwo kurinda abagore icyorezo cya SIDA hariho n’udukingirizo twabo, ariko umubare udukoresha uracyari muto.

Yongeyeho ko hari ibyuma byashyizweho bitanga udukinigirizo, nubwo ibyinshi bidakora, yavuze ko bagiye kubyitaho kandi ngo akenshi byicwa n’ababigana.

Kuba ibyo byuma bishyirwa ahihishe kandi avuga ko atari ukubitesha agaciro ahubwo umuco nyarwanda usaba ko ibintu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bijya ahiherereye, kandi hiyubashye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages