Mukuruwabo René uvuka mu karere Ruhango, ubu uba i Kabarondo mu karere ka Kayonza, yabashije guhura n’abo mu muryango we, baherukanaga mu 1994, binyuze ku rubuga rwa Facebook. Hari hashize imyaka isaga 18 ntawe uzi amakuru y’undi, dore ko we nta wo mu muryango we yibukaga.
Uko byagenze:
Mu mwaka wa 1994 igihe Jenoside yabaga mu Rwanda, ni bwo ababyeyi ba Mukuruwabo bose bapfuye (Ntivuguruzwa Aphrodise na Mukarutabana Stephanie). We na murumuna we witwa Uwubuheta bo babashije guhungira mu gihugu cya Tanzania, icyo gihe yari afite imyaka 3 y’amavuko mu gihe murumuna we yari afite umwaka umwe gusa.
Nyuma ya Jenoside impunzi zari zarahungiye muri Tanzaniya zaje gutahuka, ari na bwo aba bavandimwe babiri baje mu Rwanda. Bageze ku Rusumo ariko ngo baje kuburana, ubwo bajyanwaga mu nkambi z’impunzi zitandukanye.
Kuva ubwo ntawongeye kumenya amakuru y’undi, kuko Uwubuheta yagiye ukwe, na Mukuruwabo akajya ukwe. Nyuma y’igihe ariko Uwubuheta wari umaze kugira imyaka ine, yaje guhura n’abo mu muryango we, na bwo mu buryo busa n’igitangaza, ariko ntiyabasha kumenya aho mukuru we aherereye dore ko atari azi n’ubwenge muri icyo gihe.
Uko yabonetse:
Nyuma yo gushakisha mu bigo by’imfubyi bitandukanye umwana akabura, abo mu muryango we batekereje ko yaba yarapfuye, ndetse basa nk’abihebye.
Ku itariki ya 05 Mutarama 2013, ni bwo umwe mu bo mu muryango we (Mukuru we ba Nyina bava inda imwe) witwa Olivier Muhirwa, Umunyamakuru ku IGIHE.com yashakishije kuri Facebook, aza kubona umuntu witwa Mukuruwabo René, ubwo ni bwo yamwandikiye ndetse anamusaba ubucuti.
Ubutumwa bwoherejwe na Muhirwa bwagiraga buti:
“Rene amakuru ki se? Njye nitwa Olivier Muhirwa, mba mu Rwanda, ndashaka kukubaza niba ari wowe mubyara wacu twabuze wari ufite murumuna we witwa Uwubuheta Petit. Niba ari wowe wampamagara, maze tukabonana Famille ikiruhutsa; kuko uwo mwitiranwa yabuze ubwo bavaga Tanzania. Uba hehe se?”
Muhirwa atangaza ko nyuma yo kubona ubwo butumwa mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 06 Mutarama 2013, ari bwo Mukuruwabo yamuhamagaye babasha kuvugana, ngo amubwira ko atazi aho akomoka; ariko basezerana kubonana bukeye bwaho ku wa mbere tariki ya 07 Mutarama 2013.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo Muhirwa yagiye kumureba aho aba mu Murenge wa Kabarondo, Akarere ka Kayoza aho arererwa mu muryango wamwakiriye.
Mukuruwabo atangaza ko nta gitekerezo yagiraga ko mu muryango we hari uwaba akiriho, ariko hari ibintu bike akibasha kwibuka, birimo ko yigeze gushya ku ntoki. N’ubu inkovu aracyazifite.
Akomeza avuga ko yanyuze mu buzima bukomeye, kuko yabanje kuba mu kigo cy’imfubyi cy’Abakalikuta kiri i Kibungo, nyuma akajyanwa mu muryango bagira ngo ni umwana wabo. Ngo ubuzima bwaje kuba bubi muri uwo muryango, yigira inama yo kujya gushakisha imibereho mu Mujyi wa Kabarondo, nta n’uwo asanga.
Ni bwo ngo muri uko gushakisha imibereho, yahuye n’umuryango wa Seruntagara Elie, uramwakira, umufata nk’umwana mu muryango, asubizwa mu ishuri; arangije amashuri yisumbuye muri ETO Gatumba mu ishami ry’ubwubatsi, mu gihe murumuna we na we arangije muri Ecole Secondaire de Mukingi, mu Karere ka Ruhango.
Ndayisenga Jean Pierre ukora akazi k’ubushoferi wakuye Mukuruwabo mu kazi ko mu rugo yakoraga akamushyira mu ishuri, avuga ko ari ibitangaza kuri we dore ko ngo yahoraga amubaza niba nta muntu cyangwa ahantu yibuka kugirango azamubarize ariko agasanga ntacyo azi. Nawe avuga ko Imana ari inyabitangaza kandi, akishimira ko abonye umuryango we.
Icyo Mukuruwabo avuga:
“Ubu ibintu birimo birasa n’ibindenga, Imana ishimwe ku bw’ibitangaza ikoze kuba yarandinze mu byo nakoze, Imana ni yo inyobora. Abandeze na bo ndabashima, ndetse n’abo twabanye bose.”
Akomeza agira ati “Kubera ko ndi Umukaratika, numvaga nzakora ibitangaza nibura nkamenyekana, ngaca ku makuru abantu bakamenya, wenda ntihari kuzabura umenya, kuko nta bundi buryo nabonaga busigaye. Gusa Imana ibikoze ibyo bitaraba.”
Icyo Olivier Muhirwa avuga:
“Kuri njye ibi birasa n’ibitangaza, ndashima Imana na Mark Zuckerberg washinze Facebook, yo itumye mbasha kubonana n’umuvandimwe.”



















TANGA IGITEKEREZO