Mu gikorwa cy’isaka cyakozwe mu bice bitandukanye by’igihugu hasakwa ibiyobyabwenge, abagore ni bamwe mu bagaragaye mu bafashwe cyane.
Ni mu gikorwa cyakozwe mu minsi itatu mu cyumweru gishize mu turere twa Ngororero, Rulindo na Burera nk’uko urubuga rwa polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru rwabitangaje.
Bimwe mu byafashwe harimo udupfunyika ibihunbi bibiri tw’urumogi, inzoga za magendu za gin amakarito atandatu ndetse na litiro 65 za Kanyanga.
Abagore babiri barimo Uwase Clarisse ukomoka mu Karere ka Ngororero mu murenge wa Kabaya, yafatanwe udupfunyika 933 tw’urumogi; Cyanzayire Mediatrice we ukomoka mu Karere ka Rulindo, umurenge wa Masoro yafatanywe ibiro 7,5 byarwo.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera Supt. Fred Ntidendereza yavuze ko polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ibi biyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko amizero y’ejo hazaza.
Ntidendereza avuga ko ibiyobyabwenge nka Kanyanga, bituruka mu gihugu cya Uganda gihana imbibi n’u Rwanda.
Kugera kw’ibi biyobyabwenge mu gihugu ngo usanga bihabwa icyuho n’umupaka muremure uri hagati y’ibi bihugu byombi, ku buryo kubyinjiza mu gihugu byoroha; ni yo mpamvu kwigisha abaturage batuye hafi aho ari kimwe mu bizafasha gutahura abakora icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Supt. Fred Ntidendereza akomeza atangaza ko umusaruro mwiza ugenda uboneka. Ikindi ni uko Polisi z’ibihugu byombi zikorana inama kenshi zo kureba uburyo ibyo bikorwa byarwanywa mu bufatanye ndetse n’ibindi byaha
birenga imipaka.
Ikindi kizatuma ibi biyobyabwenge birwanywa harimo gukaza amarondo kandi ko hari icyo byafashije mu ifatwa rya bimwe. Polisi ikaba yariyemeje gukumira no gufata abakoresha ibyo biyobyabwenge.
Itegeko N°03/2012 ryo kuwa 15 Gashyantare 2012, rigenga ibiyobyabwenge, mu ngingo yaryo ya 24 ishyira ku rutonde rw’ibiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirenza igipimo cya alcool kuri 45%,
n’ikindi kinyobwa icyo ari cyo cyose kitujuje ubuziranenge.
Mu gitabo cy’Amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.



















TANGA IGITEKEREZO