Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2012 abantu cumi n’umunani harimo n’impinja ebyiri bo mu tugari twa Kabeza na Kirebe ni bo bakomerekejwe n’imvura n’umuyaga, byasenye amazu cumi n’atanu harimo n’urusengero rwa Rukiri, mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.
Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu batuye uyu Murenge wa Rwimiyaga, imvura n’umuyaga byibasiye uyu murenge ngo ntibyari bisanzwe kuko ngo byari bifite ingufu, kugeza ubwo byeguraga ibisenge by’amabati.
Usibye amazu 14 yasenywe n’iyi mvura n’umuyaga, yasenye n’urusengero rwa Rukiri Siyoni rwari rurimo abakirisitu basaga 250, muri bo hakomereka abantu 18 nk’uko twabitangarijwe na mwarimu Ndungutse Theogene uyobora urwo rusengero. Yakomeje kandi asaba abakirisito gushyiraho imbaraga zabo, ariko anasaba ubufasha bw’inzego zitandukanye.
Kuri ibi biza byabereye muri uyu Murenge wa Rwimiyaga, Gashayija Innocent, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu murenge, yatangaje ko icyo bagiye gukorera vuba ari ubuvugizi mu nzego zisumbuye kugira ngo barebe ko hari icyo aba baturage bafashwa. Gusa nubwo ngo hagiye gukorwa ubuvugizi, abaturage barashishikarizwa gukurungira amazu yabo bayatera icyondo kandi bakayazirika, bitabaye ibyo bakubakisha amatafari ahiye cyangwa andi bita Block Ciment.
Twababwira ko ibi biza by’imvura n’umuyaga mu Karere ka Nyagatare mu Murenge Rwimiyaga byasenye amazu 15 harimo n’urusengero ari narwo rwakomerekeyemo abantu 18. Ibi byose byangijwe n’ibi biza bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10,925,000.
Orinfor



















TANGA IGITEKEREZO