00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Saphire ubundi butunzi u Rwanda rufite mu butaka

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 9 March 2013 saa 04:41
Yasuwe :

U Rwanda rwavumbuwemo amabuye y’agaciro ya saphire yagaragaye ko ari aya mbere mu bwiza ku Isi. Aya mabuye acukurwa mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke avamo imitako itandukanye.
Ibi byerekanywe n’abashakashatsi bo mu gihugu cya Thailand bari mu Rwanda, mu bushakashatsi bushya buri gukorerwa ahantu hasaga 24 hagaragajwe ko hari amabuye meza meshi mashya arimo n’adakunze kuboneka ku Isi .
Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien atangaza gahunda ya Leta mu bucukuzi (…)

U Rwanda rwavumbuwemo amabuye y’agaciro ya saphire yagaragaye ko ari aya mbere mu bwiza ku Isi. Aya mabuye acukurwa mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke avamo imitako itandukanye.

Ibi byerekanywe n’abashakashatsi bo mu gihugu cya Thailand bari mu Rwanda, mu bushakashatsi bushya buri gukorerwa ahantu hasaga 24 hagaragajwe ko hari amabuye meza meshi mashya arimo n’adakunze kuboneka ku Isi .

Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi Pierre Damien atangaza gahunda ya Leta mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yavuze ko amabuye ya saphire aboneka mo imitako n’imirimbo ava mu Karere ka Nyamashe na Rusizi abarirwa mu yambere mu bwiza ku Isi.

Amabuye ya saphire avamo imitako n’imirimbo yambarwa kandi ihenda cyane aboneka mu Karere cyane mu turere twa Rusizi, Muhanga Ruhango na Nyamasheke”

Bamwe mu bo twaganiye bakora ubucukuzi bifuza ko hakwihutishwa ukongera inganda mu bucukuzi, bityo amabuye acukurwa akazajya anatunganyirizwa mu gihugu, umusaruro uyakomokaho ukagira agaciro kurushaho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages