Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yagejejweho ibaruwa imusaba gucunga umutungo w’ikigega cy’ishoramari cyo muri Qatar “Qatar investment authority” kimusaba kugicungira umutungo mu mu masosiyete atari ku isoko ry’imari n’imigabane. Sarkozy yari kujya ahemba amayero anagana na Miliyoni eshatu ku mwaka ariko abatera utwatsi kuko ashaka kuguma muri Politiki.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru “Financial times”, Abajyanama ba Sarkozy ngo bamubwiye ko ibyo bitagaragarira neza Abafaransa, bityo gusubira muri politiki bikamubera ingume dore ko ashaka kureba niba yakongera guhatana mu matora ataha ya perezida wa Repubulika.
Sarkozy iyo yemera aka kazi yari kuba ashinzwe gucunga umutungo w’ikigega cyitwa “Colombia investment” no gushora amafaranga yacyo mu bihugu birimo kwihuta cyane mu iterambere, nka Brazil n’ibituriye inyanja ya Mediterane nka Maroc na Espagne.
Sarkozy yari kuzajya ahembwa miliyoni eshatu z’amayero buri mwaka aho ubu afite ayo agenerwa nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu ibihumbi 15000 by’amayero ku kwezi.
Kwifuza guha aka kazi Sarkozy ngo byaturutse ku mibanire myiza afitanye n’igihugu cya Qatar, kuko binakekwa ko yagize uruhare mu guha icyo gihugu amahirwe yo gutegura igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kizahabera mu mwaka wa 2022.


















TANGA IGITEKEREZO