Abakozi b’ikigo cya SDV Transami Rwanda, bibutse bagenzi babo bakoranaga ariko bakaba barazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro kuri iyi tariki ya 22 Kamena 2012.
Ikikigo cya SDV Transami Rwanda cyahoze kitwa Transintra Rwanda, cyabuze abakozi bagera kuri 11 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ubusanzwe abakozi b’iki kigo cya SDV Transami Rwanda nibo bashinzwe gufasha gutwara abantu n’ibintu mu kirere cy’u Rwanda, ku byambu, ndetse no mu mihanda kandi bagafasha abashoramari kwandikisha ibicuruzwa byabo mu gihgu. Bityo rero nk’abantu bakora imirimo yabo mu turere dutandukanye kuri uyu munsi bahuriye ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kugirango bafatanye kwibuka bagenzi babo babavuyemo bazize Jenoside.
Ndayiragije Jean Bosco umukozi kuri uru rwibutso yasobanuriye amateka atoroshye abari batuye Nyanza banyuzemo, ari nabyo byaje gutuma Abatutsi bagera ku bihumbi 3,500 bahasiga ubuzima.
Nyamara kandi ngo abahapfiriye bazize ko bizeye kurokorwa n’ingabo za MINUAR zitabitayeho kandi zari zoherejwe kurengera abarenganaga. Yongeyeho ko uretse abiciwe Nyanza hari n’indi mibiri yashyinguwe muri ururwibutso bitewe n’uko itari ishyinguye muburyo nyabwo. Ku bw’ibyo uru rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguye mo imibiri ingana n’ibihumbi 11.
Sibomana Fulgence uhagarariye iki kigo cya SDV Transami Rwanda yavuze ko kuza gusura urwibutso ari uguha icyubahiro abazize uko baremwe. Ati: ”Ntidushobora kubibagirwa”. Yongeraho ko mu kwibuka byatumye bahamagara imiryango yose yabuze ababo bakoraga muri iki kigo kugirango haramutse hari utaramenyekana, cyangwa haramutse hari utarashyingurwa mu cyubahiro, ikigo kibe cyabimufashamo uko gishoboye”. Nyuma yaho kandi habaye ho gushyira indabo ku mva.
Uwavuze mu izina ry’imiryango yabuze ababo ariwe Twahirwa Emile yavuze ko iyi gahunda ari nziza kuko ituma umuntu yumva aruhutse ku mutima kandi yongeraho ati: ”Ndumva buri mwaka twajya duhura tukibuka, ariko tukana menya ko tutagomba guheranywa n’agahinda”.
Nyuma kandi yo gusura u rwibutso, abakozi bose bagiye ku kicaro gikuru cya SDV Transami Rwanda, bafata umunota wo guceceka bibuka abazize Jenoside, habaho gukurikira ubuhamya bwa bamwe muribo babashije kurokoka Jenoside, basomerwa n’amazina y’abo Jenoside yahitanye.
SDV Transami Rwanda yashinzwe mu mwaka w’1965 ubwo yitwaga Transintra Rwanda, ikaba ari agashami k’itsinda bita Bolloré Group of companies. Kuva mu mwaka wa 2002 SDV Transami Rwanda yinjiye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Ikorana n’ibyambu bikomeye kandi bitandukanye harimo Mombasa, Nairobi byo muri Kenya, Kampala, Dar Es Salaam, Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ibiro bikuru biri Kigali, Gikondo Rwandex, imirimo myinshi y’abakozi ikorerwa ku kibuga cy’indege Kanombe, Gisenyi, Gatuna na Rusumo, ndetse n’ahandi mu gihugu.
Abo iki kigo cya SDV gifasha ni abashora imari mu mahanga ndetse ifasha abandikisha ibicuruzwa bivuye mu mahanga, arabakoresha inzira z’amazi, izikirere, n’izimihanda, ubu ikorera mubihugu 45 byo muri Afurika.
Foto:Ntirenganya J.



















TANGA IGITEKEREZO