00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yemeje itegeko rishyiraho RBA igasimbura ORINFOR

Yanditswe na

ORINFOR

Kuya 8 March 2013 saa 08:49
Yasuwe :

Abagize Inteko rusange ya Sena mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, ku wa kane tariki ya karindwi Werurwe 2013 batoye itegeko rishyiraho urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere yarwo.
Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’itangazamakuru mu Rwanda (ORINFOR) kizasimburwa na RBA Rukundo Willy, yishimiye itorwa ry’iri tegeko kuko ngo rigiye kuzana impinduka mu gukora umwuga w’itangazamakuru hashyirwa imbere inyungu rusange z’abaturage aho kwibanda (…)

Abagize Inteko rusange ya Sena mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, ku wa kane tariki ya karindwi Werurwe 2013 batoye itegeko rishyiraho urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda (RBA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere yarwo.

Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’itangazamakuru mu Rwanda (ORINFOR) kizasimburwa na RBA Rukundo Willy, yishimiye itorwa ry’iri tegeko kuko ngo rigiye kuzana impinduka mu gukora umwuga w’itangazamakuru hashyirwa imbere inyungu rusange z’abaturage aho kwibanda cyane ku banyapolitiki.

Nyuma yo gusubiza ibibazo byibazwaga na bamwe mu basenateri kuri uyu mushinga byiganjemo uburyo inama y’ubuyobozi ya RBA ishyirwaho na manda yayo, gutakaza umwanya muri iyo nama, ikibazo cy’abakozi ba ORINFOR icyuye igihe, inteko rusange ya sena yemeje uyu mushinga.

Uyu mushinga wemejwe n’abasenateri 21, babiri barawanga, imfabusa iba imwe.

Umuyobozi w’agateganyo wa ORINFOR yavuze ko gutorwa kw’iri tegeko ari intambwe igaragaza aho itangazamakuru mu Rwanda rigana, kuko ibijyanye n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru ari igice kimwe cy’umushinga mugari wo kuvugurura itangazamakuru mu Rwanda rikarushaho gukorera abaturage.

Umuyobozi wa ORINFOR Rukundo Willy

Yaragize ati “Kuva uyu mushinga w’itegeko umaze gutorwa ku rwego rwa Sena, ubu biratugaragariza noneho yuko icyari ORINFOR cyabonekaga nka ’state broadcater’ [itangazamakuru rikorera Leta]. Tugiye kubona mu Rwanda urwego rukora umwuga w’itangazamakuru rwita ku baturage cyane kurusha kwita ku banyapolitiki. Ariko si ukuvuga ko ngo abanyapolitiki batazajya bagaragara mu biganiro n’inkuru, bagomba kugaragaramo basubiza ibyifuzo by’abaturage. Aha rero navuga ko ari impinduramatwara mu mikorere y’itangazamakuru tugiye kubona mu gihugu cyacu."

Ku kibazo cy’abakozi bakorera ORINFOR igiye gusimburwa na RBA, Rukundo yavuze ko nta mukozi ugomba kugira impungenge kuko hazashingirwa ku ipiganwa.

Yakomeje avuga ko igishya muri RBA ari uko batazongera kugengwa n’amategeko rusange agenga abakozi ba Leta, ahubwo ngo bazajya bagirana amasezerano y’akazi n’ubuyobozi bwa RBA nk’uko bizagenwa n’inama y’ubuyobozi bw’urwo rwego; ibi bikazavanaho inzego zitandukanye z’abasusitati (sous statut), abasukontaro (sous contrat) n’abakorerabushake.

Kubera ko RBA igomba kugira ubwisanzure n’ubwigenge mu mikorere, mu micungire y’imari n’abakozi, iri tegeko rivuga ko mu gihe cy’amezi atandatu ibyakorerwaga muri ORINFOR bizaba byamaze guhuzwa n’ibiteganyirizwa RBA.

Urwego rwa RBA ruzaba rugizwe na radiyo, televiziyo no gutangaza amakuru kuri ’internet’. Itegeko rirwegurira ibyari umutungo wa ORINFOR, waba uwimukanwa n’utimukanwa hamwe n’imyenda ibarwa kuri ORINFOR. Itanagzamakuru ryandika rya ORINFOR ryo rizegurirwa abikorera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages