00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serivisi nziza no kumva abaturage ni byo bikwiye Umuyobozi

Yanditswe na

Serugendo Jean de Dieu

Kuya 30 November 2012 saa 09:00
Yasuwe :

Gutanga serivisi nziza ni bimwe mu byasabwe abayobozi b’inzego z’ibanze mu midugudu igize Umurenge wa Kanyinya n’uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu mu biganiro by’umunsi umwe bahawe ku bufatanye bw’Akarere n’Umuryango wa LDGL.
Ibyo biganiro byatangiye mu mwaka wa 2009 nyuma y’ubushahashatsi bwakozwe n’umuryango wa LDGL muri iyo mirenge, aho basanze icyo gihe abaturage bataragiraga uruhare rugaragara mu bikorwa bibakorerwa kuko ibyinshi byabaga biturutse mu nzego zo hejuru. (…)

Gutanga serivisi nziza ni bimwe mu byasabwe abayobozi b’inzego z’ibanze mu midugudu igize Umurenge wa Kanyinya n’uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu mu biganiro by’umunsi umwe bahawe ku bufatanye bw’Akarere n’Umuryango wa LDGL.

Ibyo biganiro byatangiye mu mwaka wa 2009 nyuma y’ubushahashatsi bwakozwe n’umuryango wa LDGL muri iyo mirenge, aho basanze icyo gihe abaturage bataragiraga uruhare rugaragara mu bikorwa bibakorerwa kuko ibyinshi byabaga biturutse mu nzego zo hejuru.

Abayobozi bari muri ibyo biganiro bakaba batezweho byinshi nk’uko bitangazwa n’ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere ka Nyarugenge, NIZEYIMANA Ildephonse ,wavuze ko n’ubwo uyu munsi usanga abaturage bafite uruhare rugaragara mu igenamigambi ry’imidugudu, utugari n’imirenge batuyemo, hakiri ikibazo cya serivisi mu nzego z’ibanze kitaranoga neza, bakaba bifuza ko abayobozi kuri izo nzego bahagurukira kunoza imitangire ya serivisi no kumva abaturage.

Yatangaje ko ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwashyizeho umurongo utishyurwa wa 4025 kugira ngo abaturage batangireho ibibazo, banagaragaze aho baba bakiriwe nabi.

Munyambirikirwa Laurent Umuyobozi wungirije wa mbere w’Umuryango LDGL, yatangaje ko uyu muryango wifuza ko habaho kongera uruhare rw’imiryango yigenga (Civil Society) n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bikorerwa mu nzego z’ibanze, aya mahugurwa agamije kubakangurira kumva iryo hame ry’ubufatanye.

Ibi biganiro bifite insanganyamatsiko igira iti "Imiyoborere myiza, kwegereza abaturage ubuyobozi n’uruhare rwabo n’abafatanyabikorwa mu mihigo y’akarere. Uretse abayobozi b’inzego z’ibanze, ibiganiro nk’ibyo bizahabwa abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere bakorera mu nzego z’imirenge ndetse n’akarere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages