00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SNEP igiye kwiyuha akuya mu kugaruza amafaranga y’abarimu yaheranywe na UCT

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 5 December 2012 saa 12:00
Yasuwe :

Komite nshya yatowe y’abarimu bo mu mashuri abanza bibumbiye muri sendika SNEP, iratangaza ko igiye guhangana n’ikibazo cy’amafaranga y’abarimu bahoze babitsa banahemberwa muri UCT yaburiwe irengero nyuma y’uko UCT ifunze imiryango, ngo harebwe uko amafaranga y’aba barimu yagaruzwa.
Ibi aba bagiye kuyobora iyi sindika y’abarimu mu myaka itanu iri imbere babitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ku ya Mbere Ukuboza 2012, ubwo habaga kongere ya SNEP hagatorwa komite igiye kuyiyobora mu myaka (…)

Komite nshya yatowe y’abarimu bo mu mashuri abanza bibumbiye muri sendika SNEP, iratangaza ko igiye guhangana n’ikibazo cy’amafaranga y’abarimu bahoze babitsa banahemberwa muri UCT yaburiwe irengero nyuma y’uko UCT ifunze imiryango, ngo harebwe uko amafaranga y’aba barimu yagaruzwa.

Ibi aba bagiye kuyobora iyi sindika y’abarimu mu myaka itanu iri imbere babitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ku ya Mbere Ukuboza 2012, ubwo habaga kongere ya SNEP hagatorwa komite igiye kuyiyobora mu myaka itanu iri imbere.

Muri aya matora hatowe Umunyamabanga Mukuru aba Harelimana Faustin, n’Abanyamabanga Bakuru Gungirije aribo Mukangango Stephanie na Banamwana Yvonne.

Nyuma yo gutorwa Harelimana yagize ati “ Isanduka yo kubitsa no kugurizanya yahoze yitwa UCT yahombye isanzwe ifite imishahara y’abarimu none babuze irengero ryayo." Yongeyeho ko kuri iki kibazo sendika yabo yiteguye kugira icyo igikoraho kugira ngo gikemuke.

Hatowe kandi n’abayobozi b’Inama Nkuru ya SNEP aribo Mwesigye Ignatius nk’umuyobozi Mukuru (Chairman); Mukabariho Agathe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa mbere na Uwitonze Gaethan we wabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije wa kabiri.

Kuzashyira ingufu mu kumenya irengero ry’amafaranga abarimu bari bafite muri UCT bije nyuma y’aho muri iyi kongere hagarutswe ku kibazo cya bamwe mu barimu baheraniwe amafaranga y’imishahara yanyuzwaga mu cyahoze ari Isanduku yo Kwizigamira UCT; batakambiraga inzego zirebwa n’icyo kibazo zirimo na Leta kugira ngo hagire igikorwa hagarurwe imishahara yabo, dore ko icyo kibazo cyabaye hirya no hino mu gihugu.

Muri iyo kongere kandi abanyamuryango bagejejweho sitati nshya ya sendika izabafasha kurushaho kwibona muri sendika yabo, no gushaka uburyo imibereho ya mwarimu yatera imbere.

Kutageza imisanzu y’ubwiteganyirize aho igomba gutangwa na byo biri mu mbogamizi zibangamiye abarimu bamwe na bamwe, dore ko ibyo bituma iyo umukozi ageze mu gihe cy’izabukuru aba afite dosiye idatunganye bikamugora kandi atari we byaturutseho, ibi ariko SNEP ngo yiteguye kubikemura.

Sendika y’abarimu bo mu mashuri abanza (SNEP) yatangiye mu mwaka w’1996, yandikwa ku mugaragaro mu mwaka w’2001.

Mu byo iyo sendika iteganya gukora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere izibanda mu ku gushishikariza abarimu gahunda zo kwiteza imbere bitabira kwaka inguzanyo mu bigo by’imari birimo Koperative Umwarimu Sacco, gushishikariza abarimu bose bo mu mashuri abanza kuyigana, ndetse no guteza imbere umwuga w’ubwarimu no gutanga uburezi bufite ireme.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages